Komite ishinzwe gutegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zo mu bihugu byabo (CHAN), yateguje abanya-Uganda ko nta mufana uzongera kwemererwa kwinjira muri Stade yambaye umwambaro uriho amagambo arimo kwibasira.
Ni icyemezo cyafashwe mu gihe mu mikino itatu Uganda iheruka gukina, abafana batandukanye bagaragaye bambaye imyambaro iriho ubutumwa busekeje, amagambo y’urukozasoni n’ayibasira ibice by’abantu batandukanye.
Diana Nabuuso uri mu bagize Komite ishinzwe gutegura CHAN, yabwiye abanyamakuru ko abafana bazasubira kureba umupira bambaye imyambaro iriho amagambo adakwiye batazemererwa kwinjira muri Stade.
Ati: “Twamaganye uwo ari we wese wambara umwambaro uriho amagambo yo kwibasirana, iyo twita za ‘mini’ cyangwa iriho amagambo asiga isura mbi rubanda. Bene abo bafana bazahagarikirwa ku marembo. Turashishikariza abantu kugira ikinyabupfura, kubahana ndetse n’ubumwe mu bafana bose.”
N’ubwo abambara ziriya jersey babikora mu buryo busa nk’ubugamije gusetsa, abategura CHAN bavuga ko ibyo bamaze iminsi bakora bisiga icyasha Uganda.
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo imisambi ya Uganda izahura na Les Lions de la TĂ©ranga ya SĂ©nĂ©gal, mu mukino wa ÂĽ cy’irangiza cya CHAN uzabera kuri Mandela National Stadium i Kampala.


