Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu ushize bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye y’umugabo ukurikiranweho gukubita umugore we igiti (inkoni) kigafata umwana yari ahetse bikamuviramo urupfu.
Ibyo byabaye ku itariki ya 02 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Kagese, Akagali ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we akamukubita igiti kigafata umwana yari ahetse mu mutwe. Umwana yajyanywe kwa muganga, bucyeye arapfa.
Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Asobanura ko intandaro y’amakimbirane yaturutse kuri Telefone y’umuvandimwe we yari yaburiye mu rugo bagacyeka ko yibwe n’umugore we.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



One Response
nonese muri gasabo harimo umurengwe wa masaka? ,Gasabo ije ite muri kicukiro