agathe-en-juvenal-habyarimana_1579179444121-9fc7e

Abacamanza b’Abafaransa batesheje agaciro urubanza ruregwamo umugore wa Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza b’Abafaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama, batesheje agaciro ikirego kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda bakoragaho iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanziga w’imyaka 82 y’amavuko, aba mu Bufaransa kuva mu 1998; gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusaba u Bufaransa kumwohereza i Kigali ngo akurikiranweho uruhare akekwaho muri Jenoside.

Inyandiko ijyanye n’iperereza uriya mukecuru uri mu bari bagize icyitwaga “Akazu” cyari kigizwe n’abegereye umuryango wa Perezida Habyarimana, ivuga ko “hari ibimenyetso bidahagije kuri Agathe Kanziga byerekana ko yaba yarakoze Jenoside” cyangwa “yaragize uruhare mu mugambi wa Jenoside”.

Abo bacamanza bunzemo ko Kanziga agaragara nk’utaragize uruhare muri Jenoside, ahubwo bamugaragaza nk’uwagizweho ingaruka n’icyo bise “igitero cy’iterabwoba umugabo we, umuvandimwe we na bene wabo biciwemo”.

Agathe Kanziga yari yaratangiye gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa muri 2008.

Muri uwo mwaka miryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.

Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022 Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT) rwasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *