Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yandikiye Komite ishinzwe ibihano mu kanama ka Loni gashinzwe Umuryango w’Abibumbye yamagana ibirego uwo muryango wamushinje byo kuvugana n’u Rwanda ngo yinjire mu mutwe wa AFC/M23.
Mu mezi make ashize impuguke za Loni kuri RDC zasohoraga raporo yazo, zavuze ko Katumbi, Joseph Kabila na Gen. John Numbi baba bari bamaze igihe “bavugana bihoraho na AFC/M23 cyo kimwe n’ubutegetsi bwa Kigali na Kampala” ngo binjire muri uriya mutwe.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Ensemble Pour la République rya Katumbi, Dieudonné Bolengetenge, mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani yavuze ko uriya munyapolitiki atigeze yinjira muri AFC/M23.
Yagize ati: “Ibirego byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za Nyakanga 2025 bivuga ko Perezida w’ishyaka ryacu ku rwego rw’igihugu wavuzwe mu izina ko ‘yaba yaravuganye na Bwana Nangaa cyo kimwe n’ubutegetsi bwa Kigali na Kampala’, ndetse no kuba ibaruwa ibaruwa yo kubyamagana ya Perezida wacu yarandikiwe Umuryango w’Abibumbye, birerekana neza ko umuyobozi wacu atigeze yihuza na AFC/M23.”
Bolengetenge yavuze ko ku wa 06 Nyakanga 2025 ari bwo Katumbi yandikiye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni yamagana ibyo impuguke z’uriya muryango zamutangajeho, anasaba kuzabikosora.
Ishyaka rya Katumbi ryagaragaje ko nk’uko yigeze kubyandika ku rubuga rwe rwa X, amaze imyaka myinshi agaragaza ko RDC itazubakwa n’intwaro cyangwa imvururu, ko ahubwo izubakwa n’ibiganiro.
Ryavuze ko iyi ari yo ntambara na nubu ryifuza, ndetse yafasha RDC kwigobotora ibibazo imaze igihe ifite.


