Tanzania yasezerewe muri CHAN

Ikipe y’Igihugu ya Tanzania isoje urugendo rwayo muri CHAN 2024 nyuma yo gutsindwa na Maroc igitego 1-0 mu mukino wa ¼ cy’irushanwa wabereye kuri Stade Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Mu gice cya mbere Tanzania yagerageje guhangana, aho rutahizamu Clement Mzize yabonye uburyo bubiri bwiza ariko ntiyabubyaza umusaruro. Mu minota ya mbere y’igice cya […]

Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu gukatirwa igihano cy’urupfu kubera ibyaha aregwa. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, aregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yarezwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro […]

U Rwanda rwateye utwatsi raporo ishinja RDF na M23 kwica abasivile 140 i Binza

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yateye utwatsi raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) gufatanya n’umutwe wa M23 kwica abaturage barenga 100 b’i Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru. HRW muri raporo yasohoye ku wa Gatatu, yashinje “M23 igenzurwa n’u Rwanda” kwica abasivile nibura 140 biganjemo Abahutu mu kwezi […]

Impamvu AFC/M23 yohereje i Doha intumwa 2 zonyine

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko intumwa ebyiri zonyine ari zo uheruka kohereza i Doha, aho uri kuganirira na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 19 Kanama ni bwo uyu mutwe na Kinshasa basubukuye ibiganiro bamaze igihe bagirana, nyuma yo gusinyana amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga […]

Gitifu w’Akagari ka Shyembe yapfiriye mu mpanuka ya moto

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko Udahemuka Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje iby’uru rupfu rwa nyakwigendera ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 21 Kanama 2025. […]

RIB yafunze umukozi wa Wasac

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Manirakiza Straton, umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ushinzwe ibikorwa byisanwa by’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, akurikiranweho icyaha cya ruswa. Amakuru yatangajwe na RIB aravuga ko uyu mukozi yafunzwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa […]

Kim Jong-un yasutse amarira kubera abasirikare be biciwe muri Ukraine 

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru, yagaragaye asuka amarira kubera abasirikare b’igihugu cye biciwe muri Ukraine aho bagiye gufasha ku rugamba ingabo z’u Burusiya. Perezida Kim ubwo yavugiraga ijambo mu muhango wo kwibuka bariya basirikare yashimagije ku bw’ubutwari bagaragaje, yagaragaye abaririra. Amafoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru, yerekana Perezida Kim […]

Katumbi yamaganye ibyo ‘kuvugana na Kigali’ ngo yinjire muri AFC/M23

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yandikiye Komite ishinzwe ibihano mu kanama ka Loni gashinzwe Umuryango w’Abibumbye yamagana ibirego uwo muryango wamushinje byo kuvugana n’u Rwanda ngo yinjire mu mutwe wa AFC/M23. Mu mezi make ashize impuguke za Loni kuri RDC zasohoraga raporo yazo, zavuze ko Katumbi, Joseph […]

M23 na FDLR mu mirwano ikaze muri Parike ya Virunga

Umutwe wa M23 n’imitwe ya FDLR na Wazalendo ikorana n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi ibiri barwanira mu gace ka Kahumiro gaherereye muri Parike ya Virunga. Amakuru avuga ko imirwano ikaze ikomeje gusakiranya ziriya mpande zombi yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama. Bivugwa ko M23 iyobowe na Gen. Sultani Makenga […]

Nyarugenge: Umukobwa w’imyaka 21 arashinjwa gukura iryinyo no guca ururimi umugabo w’imyaka 40

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umukobwa w’imyaka 21 wakubise umugabo w’imyaka 40 akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi.  Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Ryamanyoni, Akagari ka Ruriba, Umurenge wa Kigali, ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’uwo mugabo bakarwana akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi. Mu ibazwa rye uregwa yemera […]

USA: Umuraperi Lil Nas yakubise umupolisi

Umuhanzi w’Umunyamerika, Lil Nas X usanzwe witwa Montero Lamar Hill, yatawe muri yombi i Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugaragara mu muhanda mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (4:00am), yambaye gusa umwambaro w’imbere n’inkweto za cowboy. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aririmba, avuga amagambo adasobanutse ndetse […]

Uvira: Abantu 12 barimo abasirikare n’umujenerali bakurikiranweho ubwicanyi

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira muri iki cyumweru rwatangije urubanza rw’abantu 12 barimo abasirikare icyenda, umupolisi umwe, n’abawazalendo babiri, barimo uwiyise jenerali, ku byaha bitandukanye byakozwe hagati ya Luvungi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ngo uru rubanza rurimo […]

Pyongyang: Kim Jong un yakiriye anashimira ingabo zivuye ku rugamba muri Ukraine

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru bigenzurwa na Leta byavuze ko Umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong un yahaye izina ry’intwari abayobozi b’ingabo n’abasirikare bagarutse mu gihugu nyuma yo gufatanya n’Ingabo z’u Burusiya ku rugamba mu karere k’umupaka ka Kursk. Kuri uyu wa Gatanu, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un […]

Gen. Bertin Gahungu yatawe muri yombi 

Général de Brigade de Police Gahungu Bertin uri mu bapolisi bakomeye mu Burundi, yatawe muri yombi ejo ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025. Gahungu wigeze kuyobora iperereza ry’imbere mu Burundi (DDI), amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko yaraye muri gereza y’urwego rw’iperereza iherereye hafi ya cathédrale Regina Mundi i Bujumbura. Kugeza ubu […]

Leta ya RDC irishyuza Joseph Kabila indishyi za miliyari hafi 22$

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Kanama, mu Rukiko rwa Gisirikare, Abavoka bahagarariye leta ya Congo n’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, basabye ko uregwa, uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yishyura indishyi zingana na miliyari 21.7 z’amadolari ya Amerika. Kuri bo, ngo uwahoze ari umukuru w’igihugu yashyigikiye Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bikorwa byabo […]

Kicukiro: Basabwe kunoza serivisi igihe Shampiyona y’Isi y’amagare izaba ibera mu Rwanda

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ubwo yaganiraga n’abacuruzi bafite ibigo binini bikorera mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kubategura kwakira  Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare [UCI Road World Championships 2025]. Iyi Shamiyona iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025 ariko abasiganwa bakaba bazakoresha imihanda yo mu Mujyi wa […]