Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Kanama, mu Rukiko rwa Gisirikare, Abavoka bahagarariye leta ya Congo n’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, basabye ko uregwa, uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yishyura indishyi zingana na miliyari 21.7 z’amadolari ya Amerika.
Kuri bo, ngo uwahoze ari umukuru w’igihugu yashyigikiye Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bikorwa byabo mu burasirazuba, bitera amakimbirane n’ibyago: imidugudu iratwikwa, umutungo urasahurwa, igihombo kinini cy’amafaranga, kandi ikiruta byose, ubuzima bw’abantu ibihumbi burahagendera.
Bavuze ko ibyangiritse mu bijyanye n’ibikoresho no mu bukungu byaragaragaye, ariko agaciro k’ubuzima bwa muntu gakomeje kubura uko “kabarwa” nk’uko tubikesha mediacongo.net.

Joseph Kabila ntiyigeze yitabira ihamagazwa ry’Urukiko Rukuru kuva urubanza rwe rwatangira.
Joseph Kabila ndetse abanyamategeko ba leta bongeye gushimangira ko ari Umunyarwanda, amazina ye nyakuri ngo akaba Hyppolite Kanambe, ngo yafashe amazina ya Joseph Kabila kugirango yigaragaze nk’Umunyekongo atari we.
Uyu mugabo wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo imyaka 18, ubu arashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu (ubuhemu), gukorana n’umutwe wigometse ku butegetsi, no guha ishingiro iterabwoba.


