BFSWNZQMMJNFHKC7WUBFXMESVI (1)_1

Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu gukatirwa igihano cy’urupfu kubera ibyaha aregwa.

Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, aregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Ni ibyaha yarezwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro yarimo muri Afurika y’Epfo akerekeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi bwari bwarakunze gushinja Kabila kuba umuterankunga w’uriya mutwe.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare yarondoye ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi bwakorewe abasivile, gufata ku ngufu, kuvana abantu mu byabo ku mbaraga n’ibindi avuga ko byakozwe na M23; agaragaza Kabila nk’ugomba kubibazwa kubera isano iri hagati ye n’uriya mutwe ndetse n’amagambo yo kuwurengera yagiye awutangazaho.

Yavuze ko mu bigaragara Joseph Kabila ari we uri inyuma y’ibyaha Kabila yagiye akora.

Usibye igihano cy’urupfu Kabila yasabiwe, ubushinjacyaha bwanamusabiye imyaka 20 y’igifungo n’indi 15 yo gukora imirimo y’agahato ku byaha birimo kwemera iterabwoba n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi.

Bwasabye kandi abacamanza gutegeka ko imitungo ye yose ifatirwa, kumutegeka kwishyura amagarama y’urubanza, gutegeka ko afungwa no guhita atabwa muri yombi.

Ni Kabila kuva urubanza rwe utarigeze na rimwe arwitabira, ndetse abantu bo hafi ye bakunze kugaragaza ko bifite impamvu za Politiki; ndetse ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwabimushyizeho mu rwego rwo kumubuza guhangana na we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *