Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru bigenzurwa na Leta byavuze ko Umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong un yahaye izina ry’intwari abayobozi b’ingabo n’abasirikare bagarutse mu gihugu nyuma yo gufatanya n’Ingabo z’u Burusiya ku rugamba mu karere k’umupaka ka Kursk.
Kuri uyu wa Gatanu, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yakoresheje umuhango mu murwa mukuru, Pyongyang, wo guha icyubahiro mu izina ry’igihugu abasirikare bagarutse bava ku rugamba muri Ukraine ndetse no kunamira abapfuye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyakoreya (KCNA) byavuze ko Kim yahaye abayobozi b’ingabo “n’abasirikare” igihembo cyo kwitwa “intwari” nyuma yo gufasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara bumaze imyaka 3 burwana na Ukraine.

Yashyize kandi imidari iruhande rw’amafoto y’ingabo za Koreya ya Ruguru zaguye ku rugamba, ibitangazamakuru bya Leta bivuga ko ari “bazize imyemerere yabo.”
Mu ijambo rye, Kim yagize ati: “Abitabiriye ibikorwa byo mu mahanga, babikesheje urugamba rwabo bashikamye ndetse n’igitambo cyiza, bageze ku bikorwa bikomeye bizibukwa mu mateka iteka ryose.”
Nk’uko isuzuma rya Koreya y’Epfo ribigaragaza, Koreya ya Ruguru yohereje ingabo zigera ku 15.000 mu Burusiya kuva mu muhindo ushize kandi itanga ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo ibisasu bya rutura na misile zo mu bwoko bwa ballistique, mu rwego rwo gushyigikira igitero cy’u Burusiya muri Ukraine.


