Umuhanzi w’Umunyamerika, Lil Nas X usanzwe witwa Montero Lamar Hill, yatawe muri yombi i Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugaragara mu muhanda mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (4:00am), yambaye gusa umwambaro w’imbere n’inkweto za cowboy.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aririmba, avuga amagambo adasobanutse ndetse anashyira itara ku mutwe. Ababonye ibyo bintu babwiye polisi ko bikekwa ko yaba ari mu bihe byo gusinda cyangwa se kurengeza urugero mu biyobyabwenge.
Nk’uko TMZ yabitangaje, ubwo abapolisi bahageraga, Nas yabitwayeho nabi bituma ahita atabwa muri yombi. Nyuma yo gutumizaho abaganga, yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, mbere y’uko afungwa.
Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles yabwiye CNN ati: “Twageze ahabereye ibyo, dusanga umugabo wambaye imyenda y’imbere gusa. Yahise asimbukira ku bapolisi, bituma afatwa. Yajyanywe kwa muganga kubera gukekwa ko yaba yarengeje urugero mu biyobyabwenge, nyuma ashyirwaho n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umupolisi.”
Nk’uko inyandiko za Los Angeles County Sheriff zibigaragaza, Lil Nas X, w’imyaka 26, akurikiranyweho icyaha cyoroheje cyo gukubita umupolisi. Nyuma yo kuvurirwa kwa muganga, yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Valley Jail Van Nuys.


