Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Manirakiza Straton, umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ushinzwe ibikorwa byisanwa by’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, akurikiranweho icyaha cya ruswa.
Amakuru yatangajwe na RIB aravuga ko uyu mukozi yafunzwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, bigatuma hatangizwa iperereza. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Manirakiza yashinjwe kujya yaka amafaranga abaturage bamwe kugira ngo abashyire ku muyoboro wihariye uva ku isoko ujya mu mavomero yabo, binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC asaba ko amazi anyuzwa ku kigega rusange.
Ibi byagize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi mu kigega cyo mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo: Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Ubu Manirakiza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje, ndetse dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi y’u Rwanda byongeye kuburira abakozi ba Leta n’abandi bose bahawe inshingano mu nzego zitandukanye ko bakwiye kureka gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite, kuko bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu, kandi bikabaviramo gukurikiranwa n’amategeko.
RIB yavuze ko ikomeje gukurikirana ibindi bikorwa nk’ibi mu bice bitandukanye by’igihugu, inashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha mu kubihashya.


