eo6ui

Umukobwa wa Gen. Salim Saleh yasubije abashinja Museveni kugira Uganda akarima k’umuryango

Sangiza iyi nkuru

Esteri Mugurwa Akandwanaho, umukobwa w’umujyanama wa perezida, Gen. Salim Saleh, yasubije abavuga ko guverinoma ya sewabo, Perezida Yoweri Museveni ari “business y’umuryango,” avuga ko impaka kuri iki kibazo zirengagiza ko Uganda yubahiriza itegeko nshinga.

Mugurwa yanditse mu mpera z’icyumweru, avuga ko abanenga b’abanyamahanga ndetse n’abenegihugu bakunze kugaruka ku muhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, Madamu wa Perezida, Janet Museveni, n’umukwe we, Odrek Rwabwogo mu gihe birengagije imikorere yagutse y’inzego. Muhoozi ayoboye ingabo z’igihugu cya Uganda, Janet ayoboye minisiteri y’uburezi na siporo, naho Rwabwogo ayobora Komite Ngishwanama ya Perezida ku byoherezwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda.

Yanditse ati: “Imiryango y’abanyapolitiki ibaho hose”, akomoza kuri ba Trudeau muri Canada, Ba Gandhis mu Buhinde, ba Kennedy na Bush muri Amerika, umuryango wa Marcos na Duterte muri Filipine, n’Ingoma ya Widodo muri Indonesia.

Ati: “Uganda ntiyihariye muri urwo rwego. Ikibazo nyacyo ntabwo ari umubare w’abavandimwe binjira muri politiki, ahubwo ni ukumenya niba inzego zifite imbaraga zo kugenzura imbaraga zabo.”

Icyakora, kuba umuryango wa Museveni waramamaye muri guverinoma kuva kera byanenzwe n’abasesenguzi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko byangiza inzego za demokarasi za Uganda.

Umudepite w’Umujyi wa Kira, Ibrahim Ssemujju Nganda, wakunze kunenga guverinoma, aherutse kuvuga ati: “Ibyo tubona ntabwo ari ubutegetsi bw’umuryango gusa ahubwo ni isuri y’inzego za Leta. Igisirikare, abaminisitiri, n’ibigo by’ingenzi bigenda bigenzurwa n’abafitanye isano, bigaca intege igenzura n’uburinganire kandi bikabangamira kugirira icyizere system.”

Umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi, uzwi kandi ku izina rya Bobi Wine, yatanze ibitekerezo nk’ibyo mu bihe byashize, ashinja Museveni kuba yarahinduye Uganda “akarima k’umuryango.”

Mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2021, Kyagulanyi yagize ati: “Perezidansi yahawe umuntu ku giti cye, kandi inzego z’igihugu zafashwe bugwate n’umuryango wa mbere. Iyi si demokarasi, ni ubutegetsi bw’umuryango aho ubuyobozi buragwa aho kubutsindira.”

Mugurwa we ariko yavuze ko imbogamizi ubuyobozi bwa Uganda buhura na zo zidaturuka ku isano abantu bafitanye ahubwo zituruka ku mikorere idahwitse y’Inteko Ishinga Amategeko, Ubucamanza, n’inzego zishinzwe kugenzura.

Yamaganye icyo yise “big man syndrome” aho abaturage ndetse n’abayobozi baba biteze ko perezida ari we ugomba kwirengera kunanirwa kw’imiyoborere.

Ati: “Raporo z’ubugenzuzi zirengagizwa ntabwo ari ikibazo cy’imiyoborere gusa, ahubwo ni n’ikiguzi cy’ubukungu, bigabanya icyizere cy’abashoramari n’icyizere rusange.”

Yashinje kandi ibitangazamakuru bimwe mpuzamahanga n’umuryango w’abaterankunga kongera ingufu mu nkuru zivuga ku matora yo muri Uganda yo mu 2021, avuga ko ari ukugerageza kwivanga kw’amahanga mu bibazo by’igihugu.

Mugurwa yagize ati: “Ubusugire bwa Uganda butangwa n’abaturage bayo, ntabwo ari imirwa mikuru y’amahanga, mikoro z’abaterankunga, cyangwa abashabitsi mpuzamahanga.”

Yasabye Abagande gusaba abayobozi n’abakozi gukora neza n’ubunyangamugayo aho kwita ku mazina y’imiryango. Yanditse ati: “Kunenga ishyirwaho ry’umunyamuryango ntibigomba kuba bishingiye ku isano ubwaryo, ahubwo bireba ibigo bishinzwe kugenzura no gukurikirana abashyizweho.”

Mugurwa yashoje avuga ko ejo hazaza ha demokarasi muri Uganda hashingiye ku gukomeza inzego, uruhare rw’abaturage mu bikorwa, no kwanga ibyo yavuze ko ari politiki “yo gukabiriza ibintu”

Yanditse ati: “Igipimo c’ubuyobozi kigomba kuba ubushobozi no kubazwa ibyo dukora, ntabwo ari izina ry’umuntu gusa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *