IMG-20250826-WA0003

FDLR yishe mushiki wanjye, nanjye habuze gato ngo yo na Wazalendo banyicire i Sake: Twagirumukiza

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, rwakiriye Abanyarwanda 532 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’impunzi.

Aba Banyarwanda bakiriwe nyuma y’inama yaherukaga guhuriza i Addis-Abeba muri Ethiopie Leta y’u Rwanda, iya RDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) yigaga ku gucyura impunzi ku bushake.

Impunzi 532 zatashye ku wa Mbere nyuma yo kwakirirwa ku mupaka munini wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma, zahise zijyanwa i Nyarushishi mu karere ka Rusizi aho zigomba kumara igihe gito mbere yo koherezwa mu miryango zikomokamo.

Impunzi zatashye zirimo izari zimaze imyaka irenga 30 ziba muri RDC, aho inyinshi muri zo zari zarafatiwe bugwate n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Twagirumukiza Egide w’imyaka 65 y’amavuko uri mu batashye, yabwiye BWIZA ko mbere y’uko yakirwa mu kigo cya HCR i Goma yabaga i Kagusu muri Teritwari ya Masisi, aho yari yari amaze imyaka umunani nyuma yo kuhagera avuye mu mashyamba y’ahitwa Gatori.

Amashyamba yayerekejemo mu 1996 ubwo inkambi ya Kibumba yakiriwemo bwa mbere akigera muri Congo yasenywaga.

Uyu musaza uvuga ko avuka mu yahoze ari Komine Mugina, Segiteri Kiyonza (mu karere ka Kamonyi), mu 1994 ni bwo yari yarahungiye mu mashyamba ya Congo aciye i Gisenyi, ndetse kuva icyo gihe nta na rimwe yari yarigeze akandagira mu Rwanda.

Nyuma yo kugaruka mu gihugu yavuze ko yasanze harabaye heza cyane, avuga ko yishimiye kugaruka mu rwamubyaye.

Twagirumukiza wavuye mu Rwanda afite umugore n’abana bane, avuga ko kugeza ubu nta makuru y’umuryango we afite nyuma yo gutatanira mu mashyamba, ndetse ko uwo baheruka kuvugana ari mushiki we wishwe n’umutwe wa FDLR, gusa nanone akavuga ko afite icyizere cyo kongera guhura n’umuryango we.

Ati: “Hari mushiki wanjye wahuye n’ibibazo yicwa na FDLR ngo ari gucyura impunzi, ni we wari waragiye mu Rwanda ambwira ko umudamu n’abana bahari, rero buri gihe nkagira icyizere cy’uko bahari; ariko hari n’umunye-Congo ujya agera hano ku Gisenyi, yambwiye ko yabonye umukobwa wanjye ampa na numĂ©ro ye, ndizera ko nzahita mbabona tukajya tuvugana kandi ndizera ko mu rugendo ndimo nzasohora amahoro bakanyakira.”

Abajijwe icyatumye amara imyaka 31 atarataha, Twagirumukiza yagize ati: “Aba FDLR batumereraga nabi muri ayo mashyamba ya za Shariyo, watahuka kubera ko amayira yose bari barayafunze ukaba utanyura za Hombo ngo urajya gutega HCR igutware, ukaba utaza ngo ugere hano i Kibabi; ntaho wagombaga gutambukira kubera ko amayira yose babaga barayafunze.”

Uyu muturage avuga ko impamvu ituma FDLR yanga ko Abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo bataha ari uko ngo baramutse batashye byayica intege, urugamba irwana rwo “kubohora u Rwanda” ikaba yarutsindwa kuko abaturage ivuga ko irwanirira baba batari kumwe na yo.

Avuga kandi ko usibye kuba uriya mutwe warishe mushiki we, na we ubwo yarimo ataha wari ugiye kumwica ariko ararusimbuka.

Ati: “Muri Sake FDLR na Wazalendo baramfurafuje, bari banyishe bantwara telefoni, nari mfite n’amadorali nka 40 anarenga na yo barayajyana. Bari banyishe.”

Twagirumukiza yashimangiye ko akurikije uko azi RDC itazigera na rimwe igira amahoro, ati “keretse ubutegetsi bwayo buhirimye bukavaho burundu.”

Yasabye kandi bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha, kuko ibyo FDLR ibizeza itazigera na rimwe ibigeraho nyuma yo gutsindwa urugamba irimo abayigize bagatatana.

Yunzemo ko nyuma yo kugera mu Rwanda icyo ashyize imbere ari ukwita ku murima w’ikawa yasize ahinzemo ibiti birenga 1,000 byazo, kugira ngo abashe kwiteza imbere nk’abandi.

Undi muturage witwa Nyirahabimana Paladia wabaga i Masisi aho yageze aturutse i Nyangezi muri Kivu y’Amajyepfo, we yabwiye BWIZA ko yari arambiwe kwirirwa yirukanka mu mashyamba ya Congo.

Yavuze kandi ko muri RDC aho yabaga kwitwa Umunyarwanda byari ikibazo gikomeye, kubera urugomo n’ubwicanyi bw’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.

Ati: “Nkanjye ubwanjye nari nagiye ngiye gushakisha ubuzima bw’abana, ntashye nko mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice mpura n’undi muturanyi arambwira ati ntugere iwawe, ati ‘bagushyize kuri liste baraza kugufata bakwice’.”

Nyirahabimana avuga ko ari bwo yahise afata icyemezo cyo gutaha byihuse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ubwo yakiraga abatashye, yababwiye ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose bitandukanye n’uko byari bimeze ubwo bahungaga, abasaba kutazatungurwa nibagera iwabo.

Ati: “Muzasanga gahunda zitandukanye z’iterambere zirimo amakoperative, ubu banki zo mu Rwanda zaragiye zigera ku cyo mwagiye mwita Segiteri, kandi ziri hose mu gihugu n’amashami yayo, kandi abagore n’urubyiruko mufite amahirwe menshi cyane mu iterambere ry’igihugu, kandi mugakurikiranwa, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.”

Mulindwa kandi yabasabye kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu gihugu cyababyaye.

Yahumurije kandi abatashye ko batazicwa nk’uko babibwirwaga bakiri muri RDC, ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *