Gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we, Yvonne Nyamahoro, baherutse gupfa bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye i Kisangani ku itariki ya 16 Kanama, byavuyemo urugomo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kanama muri Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Inyeshyamba za Wazalendo, zishyigikiwe n’abategetsi ba Congo, zihagaritse uwo muhango, bashinja Abanyamulenge gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ugenzura imirwa mikuru y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ndetse n’uturere twinshi tw’izo ntara. Ingabo za FARDC, Col. Gisore yabarizwagamo cyatinze gutabara.
Abatangabuhamya benshi bavuga ko umuhano wo gushyingura wahagaritswe mu buryo butunguranye n’abantu bitwaje intwaro bavuga ko ari Wazalendo. Aba bitambitse abari bagiye gushyingura i Kilomoni, mu gihe abandi bagize umuryango w’Abanyamulenge bafatiwe i Mulongwe abandi bafungirwa ku gahato mu rusengero rw’itorero 37ᵉ Communauté des Assemblées de Dieu du Congo (CADC).
Ihohoterwa no gusahura mu rusengero
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bamwe mu bagabye igitero barashe amasasu ya nyayo ku bari bateraniye hanze y’iryo torero. Mu rujijo, habaye ibikorwa byo gusahura, aho imodoka, terefone zigendanwa, matelas, amafaranga, n’ibikoresho by’itorero byibwe.
Umutangabuhamya utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye SOS Medias Burundi ko “Basahuye imodoka ya Alexis Rukatura bamenagura imodoka ya Sage …”
Impamvu zateye ibi ntizirasobanuka
Abagabye igitero bagaragaje ko barwanyije ishyingurwa rya Colonel Gisore kubera impamvu zitandukanye: bamwe bamushinje kuba “Umunyarwanda”, abandi banga kumuha icyubahiro cya gisirikare akwiye, bagaragaza ko FARDC itigeze igiha na jenerali wayo witwa Rukumeta. Abandi na bo bashinje Abanyamulenge bari bahari kuba bafitanye isano n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Ubusabe bwo gutabara bwirengagijwe
Mu gihe cy’amasaha arenga abiri, Abanyamulenge bari bafungiranwe mu rusengero bagerageje kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’igihugu, ndetse na FARDC, ariko ntibyabashobokera. Ni nyuma yo gutinda cyane komanda wa FARDC muri Uvira yagize icyo akora kugira ngo abohore abantu basaga nk’abashimuswe.
Kutagira igisubizo cyihuse cy’Ingabo za Congo n’Ingabo z’u Burundi ziri muri kariya karere byatunguye abaturage benshi, bibaza aho kutabogama n’imikorere by’inzego z’umutekano biri mu gihe amakimbirane hagati y’abaturage yiyongera.
Colonel Patrick Gisore, yari umusirikare mukuru w’Umunyamulenge muri FARDC, aho yakoreraga mu Karere ka Punia muri Maniema. Umugore we yapfanye na we mu mpanuka y’indege ya gisirikare i Kisangani.


