Madagascar

U Bufaransa bwasubije Madagascar uduhanga tw’abantu 3 barimo umwami bishwe mu myaka 128 ishize

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa bwasubije muri Madagascar uduhanga dutatu tw’abantu twabitswe mu nzu ndangamurage ya Paris mu gihe cy’imyaka 128, nyuma yo gusahurwa mu gihe cy’abakoloni, harimo n’ako bikekwa ko ari ak’umwami wa Madagascar waciwe umutwe n’Ingabo z’Abafaransa.

Agahanga, bikekwa ko ari ak’Umwami Toera, n’utundi tubiri tw’abantu bo mu bwoko bwa Sakalava, twashyikirijwe Madagascar ku mugaragaro mu muhango wabereye muri Minisiteri y’umuco y’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 26 Kanama.

France returns three colonial era human skulls to Madagascar

Ingabo z’Abafaransa zaciye umutwe Umwami Toera mu gihe cy’ubwicanyi bwakorewe abaturage mu 1897, agahanga ke kajyanwa mu Bufaransa nk’igikombe cyatsindiwe, maze gashyirwa mu nzu ndangamurage y’amateka y’igihugu ya Paris hamwe n’ibindi bisigazwa amagana by’abantu bo kuri iki kirwa cyo mu Nyanja y’u Buhinde.

4d6ebee2c30c05c780f8c8dfb400352c71740dd4

Muri uwo muhango, Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati, yagize ati: “Utu duhanga twinjiye mu byegeranyo by’igihugu mu bihe byahungabanyije agaciro ka muntu ndetse no mu rwego rw’urugomo ry’ubukoloni.”

Minisitiri w’Umuco muri Madagascar, Volamiranty Donna Mara, yashimye ihererekanya, avuga ko gutwara uduhanga “bimaze imyaka irenga ijana, imyaka 128, byari igikomere gifunguye mu kirwa cyacu”.

13286784 1 1756269801

Amashusho yafatiwe muri ibyo birori yerekanye udusanduku dutatu twapfunyitse mu myenda gakondo dutwarwa mu muhango wo kudusubiza.

Dati yavuze ko komite ihuriweho y’abahanga yemeje ko uduhanga ari utw’abaturage bo mu bwoko bwa Sakalava, ariko ikavuga ko ishobora “gukeka” gusa ko kamwe ari ak’Umwami Toera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *