Al-Barnawi yashyize ku karubanda amakosa yose ya Shekau uvuga ko akiyoboye Boko Haram

Sangiza iyi nkuru

Ubwumvikane bucye bwiganjemo guhangana burakomeje hagati mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, aho uherutse kugirwa umuyobozi mushya wawo, al-Barnawi ayoboye itsinda ryiyemeje guhangana n’igice cya Shekau ucyemeza ko ari we muyobozi w’uyu mutwe.

Al-Bernawi, wahoze ari umuvugizi wa Boko Haram, akaba ashyigikiwe na Islamic State, kuri uyu wa Gatandatu yashyize ahagaragara video ivuga ibyaha byinshi Abubakar Shekau yakoze. Shekau akaba nawe aherutse gushyira ahagaragara kuri uyu wa kane ushize video avuga ko akiri umuyobozi wa Boko Haram.

Al-Barnawi mu ijambo rye akaba yashinjije Shekau guta umurongo bari bariyemeje Boko Haram ishingwa agaharanira inyungu ze nk’uko iyi nkuru dukesha nigeriabulletin ikomeza ivuga.

Khalid-Albarnawi
Khalid Al-Barnawi

Uyu mugabo yise Shekau umubeshyi, ndetse avuga ko yari yarihaye kuyobora ibikorwa byose by’uyu mutwe. Kuri we, ngo Shekau yahatiraga abantu kuba muri uyu mutwe batabishaka, ari nako akoresha abagore n’abana nk’ingabo mu kwikingira ibitero by’ingabo za leta.

“Turi hanze kubera ko nawe wasohokanye cassette yawe. Turashaka ko abantu bacu bamenya Islam nyayo kuko Allah muri Quran abuza kwica nta mpamvu. Nk’uko Allah yaduhaye imbaraga zo kwica abatemera, hari n’aboyavuze tutagomba kwica nta mpamvu.

Ibyo akora ntabwo ari Islam. Yavuze ko tugomba kumukurikira turemera, ariko nyuma twaje gusanga hari ikindi kintu turavuga tuti oya. Tugomba kunamba kuri Quran n’ibyo Allah yavuze, atari iby’undi muntu. Twiyemeje kuvuga ukuri. Niba tuzicwa, tuzicwe” .

Al-Barnawi yakomeje avuga ko rimwe bari mu nama umuntu yabajije Shekau icyo atekereza ku kuba abasilamu bari guta ibihugu byabo bagahungira mu bihugu by’abatemera Allah kubw’umutekano wabo, maze Shekau ngo amusubiza ko Abasilamu nabo batemera bagomba kwicwa nk’abandi.

Barnawi akavuga ko Shekau ari injiji itazi ko kizira ko Umusilamu yicwa nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa kisilamu agahungira ku butaka bw’amahanga, mu gihe atigeze agira uruhare mu kugambanira Abasilamu.

Abubakar-Shekau
Abubakar Shekau ushinjwa kugira abagore n’abana ingabo zimukingira ibitero bya leta

Al-Barnawi yakomeje agira ati: “Shekau yavuze ko ari gushakisha amakuru yacu. Natwe dufite ayawe kandi turi hafi yawe. Ibi n’ibiki? Hari za leta twafashe wemerera abagabo kwangiza ibintu. Twarabikubwiye wanga kugira icyo ukora” .

Ikindi kintu Shekau yashinjijwe ni ugusobanura imirongo ya Quran uko abitekereza agakwirakwiza za cassette. Yagize ati: “Rekeraho gusobanurisha Quran ibitekerezo byawe. Twe twabanye na Shekau tuzi imyitwarire ye. Ikitari muri hadith, azashimangira ko kirimo”
Shekau yashinjijwe ibyaha byinshi bitandukanye birimo kuba hari batanu mu ngabo ze barongoye ngo abacakara, agahita yihutira kuvuga ko bagomba kwicwa bikarangira abantu 11 bishwe, nyuma yaho ngo baje gusanga abo bantu barabeshyerwaga bituma bamwe mu barwanyi bijujuta bavuga ko nta mahoro azava muri ubu butabera bwa Shekau.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Barnawi yabwiye Shekau ko n’iyo yaba ari perezida wa Nigeria, Buhari, uje umusanga nyuma y’amasezerano, amwishe ataba akoreye Islam. Ngo nubwo atari umwemera amwishe ntiyaba ari Islam. “Niba utinya amasezerano yabo, babwire ko turi abanzi, aho kwiyegereza abantu ugamije kubica” .

Shekau yanashinjijwe kwica umugabo witwa Bagomna kubera ko ngo yaguze inzu muri Amchide. “Ese niba umuntu aguze inzu iyo ni impamvu yo kumwica? N’amaboko yawe waramwishe” .

Al-Barnawi yavuze amakosa yose ya Shekau asoza amusaba kwitonda, amubwira ko bo batakiri kumwe nawe kandi batazongera kumukurikira, ariko ngo niyihana bazamubabarira. “Ugomba kwihana kandi ugatinya Allah. Iyi ni ibaruwa ifunguye kuri wowe” .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *