20250829_901

Tshisekedi agiye kuzamura mu ntera Maj. Gen. Cirimwami umaze amezi 7 atarashyingurwa

Sangiza iyi nkuru

Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri wa Gisirikare w’Intara y’Amajyaruguru, kera kabaye agiye gushyingurwa nyuma y’amezi arindwi yiciwe mu mirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ku wa 24 Mutarama ni bwo Cirimwami yarasiwe mu gace ka Kasengezi hafi y’umujyi wa Sake, aho yari yagiye gusura ingabo za Leta ya RDC zari zihanganye mu mirwano ikaze na M23; nyuma aza kugwa i Kinshasa aho yari yagiye kuvurizwa azize ibikomere by’amasasu.

Nyuma y’iminsi itatu apfuye ni bwo M23 yigaruriye Umujyi wa Goma iwirukanyemo ibihumbi by’ingabo za Leta zarimo FARDC, FDLR, SADC, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu.

FARDC ku wa Kane tariki ya 28 Kanama yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri ari bwo ubuyobozi bukuru bwayo buzavana umurambo wa Cirimwami mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare bya Camp Col. Tshatshi, ushyingurwe mu irimbi rya gisirikare rizwi nka Repot du Soldat riherereye muri Komine N’sele.

Azashyingurirwa rimwe na Col. Alexis Rugabisha wiciwe mu mirwano ya FARDC na M23 muri Kalehe.

Itangazo rya FARDC kandi rivuga ko mbere y’uko Cirimwami ashyingurwa agomba kuzamurwa mu ntera na Perezida Félix Antoine Tshisekedi akagirwa Lieutenant-Général, mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Rugabisha na we azagirwa Général de Brigade.

Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Raporo nyinshi z’impuguke zagiye zigaragaza ko Gen Maj Cirimwami yari we shyiga ry’inyuma mu guhuza FDLR n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ingabo z’icyo gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *