GzdRFhqbcAABqwC

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki, 28 Kanama, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, Filippo Grandi.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR, harimo uruhare runini rw’u Rwanda mu gushyira imbere kurengera impunzi, kwishyira hamwe, no gushaka ibisubizo birambye.

GzdRFU bkAIJg5e

Filippo Grandi yageze mu Rwanda akubutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yabonanye n’abayobozi b’iki gihugu bakaganira ku buryo impunzi z’Abanyekongo zakoroherezwa gutaha.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 80, zirimo izimaze imyaka hafi mirongo itatu ku butaka bwu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *