20250901_082418

Perezida Kagame yakiriwe kwa Diomadaye Faye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama yageze i Dakar muri Senegal, ahakirirwa na Perezida Bassirou Diomadaye Faye w’iki gihugu.

Umukuru w’Igihugu i Dakar yahitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).

Ni inama igiye gukurikira ebyiri zabereye i Kigali mu mwaka ushize wa 2024.

“Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere” ni yo yari insanganyamatsiko y’inama ya AFS yo mu mwaka ushize.

Inama y’uyu mwaka byitezwe ko igomba kwitabirwa n’abasaga 600 biganjemo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *