umunyamakuru_ishimwe_ricard_na_we_ari_muri_iyi_dosiye-1f51b

KNC azigaye, yabeshye Abanyarwanda: Ricard nyuma yo kuva muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ricard, yasabye umuyobozi wa Radio & TV1 Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ kwigaya, nyuma yo gutangaza ko ubwo yatabwaga muri yombi mu kwezi gushize yasanzwe yihishe munsi y’igitanda.

Ricard yabigarutseho mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino’ yongeye kumvikanamo, nyuma y’igihe kigera ku kwezi kumwe ari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare.

Ishimwe Ricard yavuze ko ubwo yafatwaga atasanzwe munsi y’igitanda nk’uko KNC yabivuze, asaba uyu mugabo kwigaya ngo kuko yabeshye Abanyarwanda.

Yagize ati: “Kakooza Nkuliza Charles yabaye ‘boss’ wanjye, mpora mbimubwira ko mwubaha nk’umuntu wankoresheje, ariko azigaye yabeshye Abanyarwanda. Sinzi impamvu yahisemo kubabeshya, yahimbye ibinyoma bitabaye, akinira ku izina ryanjye.”

Ricard yavuze ko ari Umunyarwanda uzi icyo amategeko avuze kandi uyubahiriza, bityo ko nta bwoba cyangwa indi mpamvu yatuma inzego z’umutekano zimushaka akajya kwihisha.

Yunzemo ati: “KNC yabeshye Abanyarwanda, niba byari binamushimishije ko yabivuga muri ubwo buryo nta kibazo, ku mutima wanjye naramubabariye nta kibazo mfitanye na we, naramubabariye ariko ibyo yavuze si byo 150% cyangwa 1000% yarabeshye. Aho hantu munsi y’igitanda sinahageze, umuhanya natanga ni Mutesi Scovia uyobora RMC kuko ninjiye muri ‘editorat’ turi kuvugana, sinzi niba nari ndi kuvuganira na we munsi y’igitanda.”

Ishimwe Ricard ari mu bantu baregwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

Ni ibyaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iza ba ofisiye ba RCS.

Mu kwezi gushize ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera bwa gisirikare ngo baburane ku ifungurwa ry’agateganyo, bahakanye ibyaha baregwa.

Ishimwe Ricard ari mu bantu ku wa 26 Kanama Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwategetse ko barekurwa by’agateganyo, mu gihe abasirikare batatu bareganwa hamwe na bo bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *