010a1543333-cd7d0

Nyuma ya RDF, ikindi gihugu gituranye n’u Rwanda na cyo kigiye gutoza abasirikare ba RCA

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Centrafique yohereje urubyiruko rugera ku 2,000 muri Uganda, aho rugomba guhererwa imyitozo ya gisirikare.

Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ni bwo amagana y’icyiciro cya nyuma cya ruriya rubyiruko bavuye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassaï i Bangui, mbere yo kurira indege ibajyana muri Uganda.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’imyitozo mu ngabo za Centrafique, Oscar Yannick Bada, yatangaje ko urubyiruko rubarirwa mu 1,800 ari rwo rwitabiriye iriya myitozo muri Uganda, rukaba rwaratoranyijwe mu barenga 4,000 bakoze ikizamini cyo kwinjira mu ngabo za kiriya gihugu.

Yunzemo ati: “Abujuje ibisabwa baratoranyijwe ngo bajye gukurikira imyitozo, kugira ngo bazagaruke gusohoza inshingano zabo z’ikirenga ari zo kurinda igihugu cyacu.”

Biteganyijwe ko ruriya rubyiruko ruzahabwa imyitozo mu gihe cy’amezi atandatu, mbere yo kwinjira mu ngabo za Centrafique nk’abasirikare bo ku rwego rwa kabiri.

Yannick Bada yavuze ko ibi bizatuma ingabo za Centrafique zizamura urwego ndetse n’ubushobozi bwazo.

Yagize ati: “Uyu munsi turavuga kuzamura ubushobozi bw’Ingabo za Repubulika ya Centrafique. Kugira ngo dusohoze ubutumwa bwacu bw’ikirenga, […] twamaze gutoza ba Suzofisiye 80, ba Suzofisiye bakuru barenga 80. Hanyuma ba Ofisiye barenga 100 magingo aya bari mu mahugurwa muri Uganda.”

Igisirikare cya Uganda cyatangiye gutoza ingabo za Centrafique cyiyongera ku cy’u Rwanda (RDF) kuva muri 2023 kimaze gutoza abasirikare 1,500 ba kiriya gihugu.

U Rwanda rwatangiye gutoza abasirikare ba Centrafique nyuma yo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye François Bozizé wari Perezida wacyo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Kuri ubu amakuru avuga ko abasirikare Centrafique imaze kugira bamaze kugera mu bakabakaba 30,000, bavuye ku 8,000 iki gihugu cyari gifite muri 2013.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *