An_element_of_the_FARDC,_Congolese_National_Armed_Forces,_on_patrol_in_Goma._(8776416801)_copy_1000x802

Uvira: FARDC na Wazalendo bongeye gufatana mu mashati

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryacyeye ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, bongeye kurwanira mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni imirwano yatangiye mu ma saa tatu z’ijoro, imara amasaha menshi.

Amakuru aturuka muri uyu mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko imirwano yabereye mu duce twa Kalundu, Kilibula, Kabindula, Songo na Kimanga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’ababa bayiguyemo hagati ya ziriya mpande zombi zisanzwe zifatanya mu ntambara zimaze igihe zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

Imirwano yo mu ijoro ryacyeye muri Uvira yakurikiye imyigaragambyo yatangiye mu ntangiriro z’iki Cyumweru y’abagize Wazalendo, basaba ko GĂ©nĂ©ral de Brigade Olivier Gasita umaze igihe yaragizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 mu ngabo za RDC yagenda.

Wazalendo zishinja Gasita kuba ari Umunyarwanda ndetse no kuba ari umwe mu bafashije M23 kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa FARDC, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge aheruka gutangaza ko Gasita yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare, bityo ko bumushyigikiye.

Wazalendo zaraye zirasana na FARDC, mu gihe ku wa Gatanu umuyobozi w’umujyi wa Uvira yari yahuriye mu nama n’abaziyobora mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze hafi icyumweru muri uriya mujyi.

Amakuru avuga ko iyi nama ntacyo yigeze igeraho, kuko abayoboye Wazalendo barangajwe imbere na Gen. William Yakutumba usanzwe ayobora inyeshyamba za Mai-Mai bashimangiye ko byanga bikunze Gasita agomba kugenda.

FARDC na Wazalendo baherukaga kurasanira muri Uvira mu mpera z’ukwezi gushize, mu mirwano yasize hapfuye barindwi bo ku mpande zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *