1757144911388

RDC: Hatanzwe ikamba rya nyampinga hatabaye amatora

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi mike Déborah Djema yambitswe ikamba rya Miss Universe DR Congo ku wa 22 Kanama 2025, yaje kuryamburwa igitaraganya azira kudasinya amasezerano.

Dorcas Dienda Kasinde niwe wahise ahabwa iri kamba nyuma y’uko abategura iri rushanwa bafashe icyemezo cyo kuryambura Déborah Djema wanze gushyira umukono ku masezerano asanzwe asinywa n’abegukana iri kamba.

Déborah yasabye ko hari ibihindurwa muri ayo masezero ariko abaritegura bamagana ibyo bavuga ko ari kureba ku nyungu ze bwite.

Nyuma yo kwanga gusinya, abategura iri rushanwa bahise batangaza ko Dorcas Dienda Kasinde ari we usimbuye Déborah, bityo akaba azahagararira RDC mu irushanwa rya Miss Universe 2025 rizabera muri Thailand mu Ugushyingo.

Igitangaje kuri benshi ni uko abategura iri rushanwa batahaye amahirwe igisonga cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo bagahitamo Dorcas kubera ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga.

Yigeze kwegukana ikamba rya Miss Africa DR Congo ndetse na Miss Calabar mu 2018, ndetse inshuro nyinshi yitabiriye amarushanwa akomeye nubwo atabashije kuyatsinda.

1757144911388

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *