Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yahamagaje Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, kugira ngo atange ibisobanuro ku cyemezo cya Guverinoma y’Igihugu cye cyo kwirukana uwari uhagarariye Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu Burundi.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo u Burundi bwahaye David Leyssens amasaha 48 yo kuba yamaze kuva ku butaka bwabwo ndetse bumusaba kutazigera abugarukamo na rimwe.
Uyu muyobozi wa Enabel yirukanwe azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze inkuru y’ikinyamakuru ‘The Continent’ cyo muri Afurika y’Epfo yamagana ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi, ndetse n’uburyo bikomeje gucuruzwa mu buryo bwa magendu muri iki guhugu.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo byitezwe ko agomba gupakira ibye agasubira iwabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yagaragaje icyemezo cy’u Burundi cyo kwirukana uriya muyobozi kirimo “kurengera cyane” ukurikije ibyo bwamuhoye.
Yunzemo iti: “Ambasaderi w’u Burundi yahamagajwe kuri Minisiteri, bishimangirwa ko iki ari icyemezo cy’abayobozi b’u Burundi gifitanye isano n’amagambo yatangarijwe hanze y’inshingano zemewe”.
Umuyobozi w’Ikigo Enabel, Jean Van Wetter, yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye no kuba icyemezo cya Leta y’u Burundi cyaba gifite aho gihuriye n’impamvu za Politiki, gusa avuga ko ibyakozwe na Leta ya Gitega byababaje abakozi ba kiriya kigo.
Yunzemo ati: “Dufite itsinda rinini ry’abantu barenga 100 mu Burundi. Dufite umuntu wabaye afashe inshingano by’agateganyo, gusa kuba umuyobozi wacu mu gihugu yafatiwe icyemezo cy’uko atemerewe kuhaba, nta yandi mahitamo afite usibye kuhava vuba bishoboka.”
Van Wetter yavuze ko nta mwuka mubi wari usanzwe uri hagati y’ubuyobozi bwa Enabel mu Burundi na Leta ya kiriya gihugu, ko ahubwo kiriya kigo gikomeje gukora neza mu bijyanye no gufasha Gitega gukora “amavugurura y’imiyoborere, kubaka ubushobozi muri za Minisiteri ndetse n’imishinga y’Ibikorwaremezo irimo kuvugurura ibigo nderabuzima byo mu cyaro no kuvugurura ibikorwa remezo byo kuhira imyaka”.
U Bubiligi ni kimwe mu bihugu biha inkunga nini u Burundi bwakoronije, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kuva mu bukene.
Ikigo Enabel by’umwihariko gifite gahunda yo gukorera mu Burundi mu myaka itanu, ikaba ifite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 120 z’ama-Euro (arenga FBU miliyari 358).


