Umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba uri mu yo Leta ya RDC yise Wazalendo mbere yo kuyitabaza mu ntambara ihanganyemo na M23, yateguje ko uyu mutwe nuramuka ufashe Umujyi wa Uvira bizarangira unafashe Congo yose.
Gen. William Yakutumba yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, ubwe we na bagenzi be bayobora imitwe ya Wazalendo bari mu nama yabahuje na Meya wa Uvira, Kifara Kapenda Kik’v, mu rwego rwo kuganira ku mpamvu bariya barwanyi bitambitse icyemezo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Meya Kifara Kapenda Kik’v yari yatumije iriya nama, mu gihe mu mujyi wa Uvira hakomeje imyigaragambyo yatangijwe na Wazalendo yigometse isaba ko Général de Brigade Olivier Gasita wo mu ngabo za RDC ava muri uriya mujyi.
Uyu Gasita amaze igihe ahawe inshingano na Tshisekedi zo kuba Umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare ushinzwe ibikorwa n’ubutasi; gusa Wazalendo zanze ko akorera muri uriya mujyi zimushinja ko ari umwe mu bantu ba hafi ya M23.
Ingingo y’uko uyu musirikare agomba kuva muri Uvira, abayobora Wazalendo bongeye kuyishimangira ubwo bari kumwe na Meya w’uriya mujyi.
Gen. Yakutumba ni umwe mu bayishimangiye agira ati: “Twebwe Wazalendo, tuvuze tweruye ko uwo Jenerali witwa Gasita tutazamwemera hano muri Uvira. Kubera ko bagurishije Umujyi wa Bukavu. Gasita ni umwe muri ba Jenerali bavugiye imbwirirwaruhame i Luvungi basaba Wazalendo kureka M23 igatambuka. Gasita ni na we wari uyoboye ingabo i Kindu, ntabwo ashaka kubona Wazalendo mu maso ye. Mu minsi ishize i Kindu yahiciye Wazalendo 25. Byabaye ku wa 14 Kanama 2025. Ntabwo akunda Wazalendo.”
Gen. Yakutumba yavuze ko Gen. Gasita naramuka agumye muri Uvira na yo azayigurisha, kandi ko uyu mujyi nuramuka ufashwe na AFC/M23 bizarangira inafashe Congo yose.
Ati: “Uyu munsi ntimuvuga ko azagurisha Uvira, kandi Uvira nifatwa, RDC yose izafatwa. [Gasita] nk’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare ni gute azakorana na Wazalendo adakunda? Mu by’ukuri hari byinshi twicuza, ni yo mpamvu tuvuga ko tutazamwemera hano muri Uvira.”
Yunzemo ati: “Turasaba Guverinoma nkuru kutwoherereza undi umuntu uzafata inshingano zo kuba komanda wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi hano mu karere ka 33 ka gisirikare.”


