Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ibarizwa muri Diviziyo ya kabiri, mu rugendo rw’amaguru rureshya na Kilometero 26.
Ni urugendo rwakorewe mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uru rugendo rujyanye n’amabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida Paul Kagame ukunze gusaba abasirikare b’u Rwanda gukora imyitozo ibongerera ingufu ihoraho.
Urugendo bariya basirikare bakoze barutangiriye mu kigo cya gisirikare cyo mu Kinigi kibarizwamo Brigade, banyura mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ndetse n’ahari ibiro by’umurenge wa Musanze, bakomereza ahubatse Kaminuza ya INES-Ruhengeri mbere yo guhindukira.
Maj. Gen Nyakarundi ubwo yaganirizaga bariya basirikare bo muri Brigade ya 503, yababwiye ko umusirikare udafite imbaraga adashobora kurinda igihugu.
Yavuze ko intege nke z’umubiri zishobora kuganisha ku guhura n’ibibazo, bitari ku kwitegura urugamba gusa ahubwo no ku buzima muri rusange.
Nyakarundi kandi yabwiye bariya basirikare ko kuba umusirikare wa RDF bisaba guhora witeguye gukora ibyo utegetswe, ndetse no guhorana imbaraga z’umubiri buri gihe mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kubera bagenzi bawe umutwaro mu gihe cya misiyo.


