Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri, inyeshyamba za AFC / M23 zongeye kwigarurira umujyi wa Shoa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa APCLS wa Janvier Karairi.
Ikinyamakuru Actualite.cd kivuga ko izi nyeshyamba za wazalendo zari zirukanye inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi kuri uyu wa Gatandatu ushize, ariko umunezero wa Wazalendo wamaze igihe gito.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo inyeshyamba za AFC / M23 zagarutse muri aka gace mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru maze zirukana Wazalendo . Umubare w’abahitanwe n’iyi mirwano nturamenyekana.
Kugeza ubu, Shoa yongeye kujya mu biganza by’inyeshyamba. urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwahumvikanaga rwaje guceceka.
Shoa, yahindutse isibaniro ry’imirwano hagati yinyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo, ni ahantu h’ingenzi muri kano karere; aho bivugwa ko inyeshyamba za M23 na Wazalendo zimaze amezi arenga 3 zirwanira kuhagenzura.
Aya ni makuru uruhande rwa AFC/M23 rutigeze rugira icyo ruyavugaho.


