Masisi: Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace ka Shoa

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri, inyeshyamba za AFC / M23 zongeye kwigarurira umujyi wa Shoa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa APCLS wa Janvier Karairi. Ikinyamakuru Actualite.cd kivuga ko izi nyeshyamba za wazalendo zari zirukanye inyeshyamba […]

Intambara yatangiye gututumba hagati ya Amerika na Venezuela

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, ku buryo hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kujya mu ntambara. Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru indege z’Igisirikare cya Amerika zanyuze inshuro ebyiri mu gihe cy’iminsi ibiri hejuru y’ubwato bwa Amerika, muri Amerika y’Amajyepfo. Venezuela yakoze ibi, nyuma y’uko Leta Zunze […]

Lt. Gen Kabandana yapfuye

Lieutenant-Général Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’Ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare wari umwe mu bakuru bari mu kazi mu ngabo z’u Rwanda, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye kuri iki cyumweru, cyatangaje ko Kabandana yaguye […]

UPDF yatangiye gukoresha imbunda zigezweho za CZ Bren 2 zinakoreshwa na RDF

Igisirikare cya Uganda cyongereye imbunda zigezweho mu ntwaro gitunze gitangira gukoresha imbunda zo kugaba ibitero zo mu bwoko bwa CZ Bren 2 zikorerwa muri Repubulika ya Tchèque, nk’uko ziherutse kugaragara zifitwe  n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. Izi mbunda twanababwira ko RDF imaze igihe izikoresha. Ikinyamakuru military.africa gikunze gukora inkuru ku bikoresho bya gisirikare ibihugu bya Afurika bigenda […]

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye atamaze umwaka ku buyobozi

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, yavuze ko azava ku mirimo ye, yariho kuva mu Kwakira 2024, nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abayoboke b’ishyaka rye. Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya Ishiba riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) bamutakarije nyuma yo gutakaza ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko kuva yatangira kuyobora mu […]

RDC irashinja RDF kohereza abasirikare 750 ku Idjwi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kohereza abasirikare barwo 750 ku Idjwi, ibyo ivuga ko biri mu mugambi wo kwiyomekaho iki kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu. Byatangajwe na Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na […]

Yatawe muri yombi azira kwambara impuzankano ya RIB atabyemerewe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwihaye kwambara impuzankano yarwo atari umukozi warwo yarangiza agafata amashusho akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nk’uko amakuru agera kuri Bwiza avuga. Uwitwa Ndagijimana Straton yifashe amashusho mu minsi ishize yambaye impuzankano ya RIB maze ayakwiza kuri TikTok none RIB yamutaye muri yombi, aho bivugwa ko ubu afungiwe kuri sitasiyo […]

FARDC yitakanye wazalendo nyuma ya raporo ya Loni

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri 2025, i Kinshasa, Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yasubije raporo ya Loni iherutse gukorwa ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu gishinjwa gukora mu burasirazuba bw’igihugu ku bufatanye n’inyeshyamba za wazalendo bakorana bya hafi mu kurwanya M23. “Sinigeze […]

Burundi: Gen. Bertin Gahungu yoherejwe muri Gereza ya Mpimba

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri, saa yine n’igice za mu gitondo, Général de Brigade de police, Bertin Gahungu yimuriwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura, bakunze kwita Mpimba, nyuma yo kumara ibyumweru birenga bibiri afungiwe muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR). Gen. Gahungu yatawe muri yombi ku itariki ya 21 Kanama afatiwe […]

Imihanda yo muri Kigali yatangiye gushyirwamo imirongo izwi nka “yellow box”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) batangije ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugamije  gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yellow Box’ mu rurimi rw’icyongereza ishyirwa mu masangano y’imihanda, n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda. […]

Kinshasa: Abadepite 14 batawe muri yombi baranacucurwa

Umudepite ku rwego rw’igihugu, wavuganye na ACTUALITE.CD, utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze kuri uyu wa Gatandatu ko yatawe muri yombi ndetse na bagenzi be cumi na batatu, barimo abagore batatu, ku wa Gatanu nyuma ya saa sita i Kinshasa. Yavuze ko bafashwe ahagana mu ma saa kumi igihe bari barimo gukusanya imikono kugirango basabe […]