Umudepite ku rwego rw’igihugu, wavuganye na ACTUALITE.CD, utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze kuri uyu wa Gatandatu ko yatawe muri yombi ndetse na bagenzi be cumi na batatu, barimo abagore batatu, ku wa Gatanu nyuma ya saa sita i Kinshasa.
Yavuze ko bafashwe ahagana mu ma saa kumi igihe bari barimo gukusanya imikono kugirango basabe inkunga yo gushyigikira Inteko ishinga amategeko n’izindi nzego, mu cyumba cyo muri Hotel Rotana.
Ati: “Twamenyeshejwe ko dutawe muri yombi hanyuma turahutazwa, harimo no gusakwa mu mifuka no mu myenda y’imbere”, akomeza avuga ko telefoni zabo n’amafaranga byafashwe ndetse n’icyumba cyose kirasakwa, mbere y’uko bategekwa gukurikira abasirikare baje kubata muri yombi.
Depite yasobanuye ko bashyizwe muri bus ya gisirikare kandi bategekwa guhisha mu maso habo bakoresheje ibyo bari bambaye birimo amakoti, amashati, n’ibitenge ngo batamenyekana.
Yakomeje agira ati: “Tugeze ku nyubako ya ONATRA, twajyanywe ku biro by’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano wo kuri interineti.” Iri tsinda ngo ryafashwe amashusho kuri kamera mbere yo gufungirwa mu cyumba cy’inama kugeza saa cyenda za mu gitondo.
Yongeyeho ati: “Terefone zacu twarazisubijwe, ariko amafaranga, amasakoshi, n’icyifuzo cy’inkunga twarabyambuye, nta gutegwa amatwi.”
Aba batawe muri yombi mu gihe umwuka wa politiki wifashe nabi muri Kinshasa. Abayobozi bandi ntacyo baratangaza ku mugaragaro.
Ku rubuga rwe rwa Facebook, Depite Olivier Kabeya yamaganye “impamvu z’ibinyoma” zikoreshwa mu kugaba “” igitero ku burenganzira bw’ibanze no ku mikorere y’inzego. ”
Ku ruhande rwe, Depite Gratien Iracan yamaganye “ifatwa ry’abadepite rinyuranyije n’amategeko kandi bari gukora inshingano zabo” avuga ko “ibyo bikorwa bitubaha ubudahangarwa bwabo, binyuranyije n’Itegeko Nshinga, kandi bica intege inteko ishinga amategeko.


