20250907_112925

Intambara yatangiye gututumba hagati ya Amerika na Venezuela

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, ku buryo hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kujya mu ntambara.

Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru indege z’Igisirikare cya Amerika zanyuze inshuro ebyiri mu gihe cy’iminsi ibiri hejuru y’ubwato bwa Amerika, muri Amerika y’Amajyepfo.

Venezuela yakoze ibi, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashe ubwato bivugwa ko ari ubw’agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, zikica abantu 11.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatanu yasabye ko nihagira indege y’igisirikare cya Venezuela yongera kuguruka hejuru y’ubwato bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi bikagaragara ko iteje ikibazo igomba kuraswa.

Trump wari mu kiganiro n’abanyamakuru kandi yaburiye kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo ko indege zacyo nizongera guca hejuru y’amato y’intambara y’Amerika kizajya mu kaga gakomeye.

Perezida wa Amerika yanahise abwira Jenerali wari umuhagaze iruhande ko yemerewe gukora icyo ashaka, mu gihe umwuka waba ukomeje kuba mubi hagati ya Washington na Caracas.

Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela ubwo yasubizaga ku byavuzwe na Trump, yavuze ko ibiregwa igihugu cye atari ukuri ndetse kuba ibihugu hari ibyo bitumvikanaho bitavuze ko hagomba kubaho “amakimbirane ya gisirikare”.

Yunzemo ko igihugu cye kimaze igihe cyifuza kuba cyaganira na Amerika, gusa yo ikaba itabikozwa kuko ishyize imbere “guhindura ubutegetsi biciye mu bikangisho bya gisirikare”; umugambi Trump yahakanye.

Kuva Perezida Nicolas Maduro atangiye kuyobora Venezuela muri manda ya gatatu muri Mutarama uyu mwaka, Amerika yashyize imbaraga mu guhiga abagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kitwa Tren de Aragua Trump avuga ko gakomeje kubisuka muri Amerika ku bwinshi.

Amerika by’umwihariko ivuga ko abagize kariya gatsiko basanzwe ari abakozi ba Perezida Maduro usanzwe adacana uwaka na yo; imaze igihe yarashyize miliyoni 50 ku mutwe we.

Mu gisa no kwitegura intambara, Amerika yamaze kohereza hafi ya Venezuela indege 10 z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 yashyize muri Puerto Rico.

Ni indege ziyongera ku mato y’intambara ndetse n’ibihumbi by’abasirikare barwanira mu mazi Amerika ifite muri Amerika y’Amajyepfo.

Perezida Trump kandi yamaze gusinya iteka rihindura iyari Minisiteri y’Ingabo za Amerika ikaba Minisiteri y’Intambara; ibyo abasesenguzi bagaragaza nk’imyiteguro y’intambara.

Amakuru avuga ko Perezida Maduro ku rundi ruhande yamaze gusaba ingabo z’igihugu cye zirwanira mu kirere kuryamira amajanja.

Maduro kandi ngo yamaze gutegura abarwanyi babarirwa muri miliyoni 8 bo kumufasha guhangana na Amerika mu gihe intambara yaba itangiye; ikindi ingabo za Venezuela zirwanira mu mazi zatangiye gukora amarondo akaze mu nyanja.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *