Sobanukirwa amateka y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa

Sangiza iyi nkuru

Umwami Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre) , yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu ntara y’ Amajyepfo muri Werurwe 1911.Yari umwami wa mbere w’ u Rwanda wimye ingoma kandi se akiriho, hari ku ya 10 Nyakanga 1931.
Ni umwana w’ Umwami Yuhi IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde, akaba yarashyingiwe Gicanda Rosalie. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931.
Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde, akaba yarabaye umwami w’u Rwanda wa mbere wabatijwe.
Ubuzima bwa politiki bwa Rudahigwa
Kuva muri 1929, yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.
Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.

13957419_1242486025763481_1908041356_n
Umwami Rudahigwa na bamwe mu batware be

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laà¯ques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.
Rudahigwa mu nzira yo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda
Mutara wa III Rudahigwa yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari intwari ikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kandi Umwami Mutara III Rudahigwa yafashije Abanyarwanda batari bake kugera ku bumenyi burambye kuko mu gihe cy ear bwo abanyarwanda bagannye ishuri babikesha Umwami Mutara III Rudahigwa.
Rudahigwa kandi azahora yibukwa nk’umwe mu batumye ubukirisito bukwira mu Rwanda kuko ariwe mwami wa mbere w’u Rwanda wemeye kubatizwa aba umukirisito
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urupfu rwa Rudahigwa
Ubwo Rudahigwa yicwaga yari ari guteganya gukorera urugendo ku cyicaro cya Loni i New York, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).
Akaba yaritabye Imana mu bitaro i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ibyateye urupfu rwe bikaba bitarasobanutse neza. Hagati aho ibyegeranyo bitari bike bivuga ko Rudahigwa yaba yarishwe kuko yari ari mu nzira agana ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye aho yasabaga ko u Rwanda rwakwigobotora ingoma y’abakoloni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *