Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yaciye amarenga y’uko uriya mutwe ugomba kwigarurira imijyi ya Kisangani, Kalemie na Kindu.
Makenga yabitangaje ubwo we n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23 basozaga amahugurwa y’abayoboke bashya baheruka kwinjira muri ririya huriro.
Mu byumweru bibiri bariya bayoboke bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi butandukanye burimo amayeri ya gisirikare, amateka ya RDC, ingengabitekerezo y’impinduramatwara, imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu mpinduramatwara.
Gen. Makenga ubwo yaganirizaga bariya bayoboke, yagarutse ku mibabaro abanye-Congo bakomeje guhura na yo kubera ubutegetsi bwa Kinshasa, agaragaza ko ari ngombwa gukomeza intambara n’ubukangurambaga nta guciga intege mu rwego rwo kwivuna ubwo butegetsi.
Yagize ati: “Turi hano mu rwego rwo kubohora igihugu cyacu, mu rwego rwo kubohora abaturage bose ba Congo batesetse cyane. Igihugu cyacu kimaze igihe kirekire gisenyuka kubera imiyoborere mibi ya Kinshasa. Turi hano mu rwego rwo kukirokora no kurokora abanye-Congo bose.”
Gen. Makenga yabwiye bariya bayoboke ko RDC yasenywe, ariko ikaba ikeneye kubohorwa.
Yavuze ko AFC/M23 yahisemo gukoresha imbaraga kuko ari yo nzira yonyine yari isigaranye yo kubohora igihugu, ati: “ukurikije ibihe igihugu cyacu kirimo amagambo yonyine ntabwo ahagije ngo kibe cyabohorwa.”
Uyu Jenerali wasabye bariya bayoboke guhuza imbaraga na AFC/M23, yaciye amarenga y’uko uyu mutwe ufite gahunda yo kwigarurira imijyi ya Kisangani, Kindu na Kalemie; ati: “Turishimye cyane nk’umuryango, ariko tuzongera kwishima kurushaho amahugurwa nk’aya nituyakorera i Kisangani [mu ntara ya Tshopo], i Kindu [mu ntara ya Maniema] n’i Kalemie [mu ntara ya Tanganyika].”
Gen. Sultani Makenga yabwiye bariya bayoboke ko hari abatekereza ko M23 izahagarika urugamba igasubira inyuma, gusa ashimangira ko ibyo bitazigera bibaho.
Yunzemo ati: “Turashaka amahoro, turarwanira amahoro; ariko aya mahoro ntabwo azapfa kwizana. Tshisekedi ntabwo ashaka amahoro; inzira yahisemo byabaye ngombwa ko duhatirizwa kuyinyuramo. Rero nimuhuze natwe imbaraga tubohore igihugu cyacu, amahugurwa nk’aya ataha muzayahererwa i Kisangani, i Kindu na Kalemie.”


