000-par2321355-68bee6c5bc2fc537788364

Orléans: Inama y’Igihugu yashyigikiye icyemezo cy’umujyi wanze ko Zigiranyirazo ahashyingurwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri, Inama y’Igihugu yemeje ko Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, ubutegetsi bwe bwashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, atazashyingurwa muri Orléans (Loiret), ibiha umugisha icyemezo cy’umuyobozi w’uyu mujyi, Serge Grouard, n’ubundi wari wanze ko azahashyingurwa.

Nyuma yo kwangirwa na Meya Serge Grouard wavuze ko bishobora guhungabanya umutekano wa rubanda, umucamanza w’urukiko rw’ubutegetsi ku itariki ya 28 Kanama yarabishyigikiye, none Inama y’Igihugu ni yo yakurikiyeho mu gushyigikira iki cyemezo ku wa Mbere, itariki ya 8 Nzeri, nkuko byatangajwe na France 3 Centre-Val de Loire.

Umuyobozi w’akarere ka Orléans, Serge Grouard yagize ati: “Ibi birahatira Leta gukora inshingano zayo.”

Abahanga benshi n’abatangabuhamya bashinje Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya ” Z,” kuba “umucurabwenge” wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abantu basaga miliyoni.

Protais Zigiranyirazo yari amaze imyaka 15 aba i Niamey (Niger), ari naho yapfiriye ku itariki ya 3 Kanama. Umuryango we wari witabaje urukiko rw’ubutegetsi rw’u Bufaransa nyuma yo kwangirwa kabiri kuhamushyingura.

Ubujurire bwinshi bwatanzwe n’umuryango wa Zigiranyirazo

Urukiko rw’ubutegetsi rwa Orléans rwafashe icyemezo kuri iki kibazo ku itariki ya 28 Kanama, aho abacamanza bagize bati: “Umuyobozi wa Orléans yanze gushyingurwa hashingiwe ku kaga ko guhungabanya umutekano wa rubanda mu gihe cyo kumushyingura cyangwa nyuma yaho ku mva ye, kubera ibikorwa bya jenoside yashinjwaga”.

Umucamanza w’agateganyo w’uru rukiko yahise avuga ko “byagaragaye ko byari biteganijwe ko umuhango wo gushyingura uzitabirwa n’abantu magana,” kandi ko “iri shyingurwa ryari rimaze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kandi ko ryashoboraga guteza amakimbirane hagati y’umuryango n’amashyirahamwe y’urwibutso rw’abazize jenoside.” Akaga kavuzwe ni uko imva ya “Z” yashoboraga kuzahinduka ahantu hakorerwa ingendo ntagatifu z’abakoze n’abashyigikiye jenoside.

Iminsi ibiri mbere yaho, iteka rya komini ryaturutse mu mujyi wa Orléans ryavugaga ko gushyingura Zigiranyirazo “bitumvikana bitewe n’uburemere bw’ibyo aregwa”, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umujyi ziyobowe na Serge Grouard.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *