Igihugu cya Pologne kibarizwa mu muryango wa NATO cyahagurukije indege z’intambara igitaraganya nyuma y’uko ikirere cyayo kivogerewe ” bitigeze bibaho” na drones z’u Burusiya zari ziteye uburengerazuba bwa Ukraine.
Igisirikare cya Pologne cyamaganye kuvogera ikirere cyabo bya hato na hato mu gihe u Burusiya bugaba ibitero ku baturanyi babo, Ukraine.
Abayobozi bavuze ko ibikoresho bishinzwe kurinda ikirere zabonye ibintu bisa nka drones birenga icumi barasamo zimwe muri zo.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu cya Pologne bwatangaje ku mbuga nkoranyambaga buti: “Nyuma y’igitero cy’uyu munsi cyagabwe n’u Burusiya ku butaka bwa Ukraine, habaye ivogerwa ridasanzwe ry’ikirere cya Pologne n’ibintu byo mu bwoko bwa drone.”
“Iki ni igikorwa cy’ubushotoranyi cyateje umutekano muke abaturage bacu.”
Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko Minisitiri w’intebe wa Pologne, ​​Donald Tusk, yiteguye guhura n’abaminisitiri bashinzwe umutekano w’igihugu, no kugirana inama idasanzwe n’abaminisitiri saa mbiri z’igitondo ku isaha yaho (0600 GMT). Tusk yavuze ko akomeje kuvugana n’umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte kandi ko ibikorwa bikomeje.
Bibaye inshuro ya mbere Pologne ihanganira n’ibyayivogereye mu kirere cyayo kuva u Burusiya butangiza intambara muri Ukraine.
Polisi yo muri Pologne ivuga ko ibice bya drones zarashwe byabonetse mu mudugudu wa Czosnowka nyuma yo kuvogera ikirere cya Pologne mu gitero cy’u Burusiya kuri Ukraine.
Polisi yanditse kuri X iti: “Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 40 za mu gitondo mu mudugudu wa Czosnowka, abapolisi bemeje ko havumbuwe drone yangiritse”.


