Rubavu: Hakiriwe impunzi z’Abanyarwanda hafi 300 zivuye muri Congo

Igikorwa gishya cyo gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake ku wa kabiri, itariki ya 9 Nzeri 2025, cyabereye ku mupaka wa Grande Barriere i Goma, aho ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR), ku bufatanye na AFC/M23 bahagarikiye itaha ry’impunzi z’Abanyarwanda zikabakaba 300. Ku bufatanye bwa HCR n’ihuriro AFC / M23 hamwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bahagarikiye […]
Bwa mbere M23 yatumiwe muri Loni

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri witabiriye inama ya 60 y’Akamana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Ni bwo bwa mbere uyu mutwe usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wari witabiriye igikorwa cyawo. Muri iriya nama yabereye i Genève mu Busuwisi, intumwa za AFC/M23 […]
Urubyiruko rwo muri Nepal rwahiritse ubutegetsi

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, K.P Sharma Oli, yeguye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko rwo muri iki gihugu. Ni imyigaragambyo yakuruwe n’icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, YouTube na X. Ni icyemezo cyahuriranye no kuba abaturage bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Aziya bamaze igihe binubira ruswa ikirangwamo; […]
Kigali: Yiyamye umugabo n’umugore basakuza bari gutera akabariro, bamumena umutwe

Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’uwitwa Uwineza Janvier, umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byemezwa na nyiri gukubitwa Uwamahoro David. […]
Wazalendo zahaye Abatutsi bari muri Uvira nyirantarengwa yo kuba bamaze kuhava

Amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abayobozi b’imitwe ya Wazalendo igenzura uyu mujyi bamaze guha Abatutsi bose bari muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iminsi 10 yo kuba bamaze kuwuvamo. Ni ubutumwa abayoboye Wazalendo bakomeje gutanga bifashishije imbuga nkoranyambaga, nyuma y’icyumweru kirenga mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Olivier […]
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarenze ‘umurongo utukura’ nyuma yo kurushinja gukora Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yasabye akanama k’uriya muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu gutesha agaciro ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorera Jenoside ku butaka bwayo, kuko bidafite aho bihuriye n’ubusobanuro bwa Jenoside mu mategeko mpuzamahanga. Amb. Urujeni Bakuramutsa yabisabye ku […]
RDC yeruye ivuga ko mu gihe M23 igihari ntaho FDLR izajya

Raporo y’Ubutumwa bwo gushakisha Ukuri y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku kibazo cyo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byibanzweho cyane mu nama ya mirongo itandatu isanzwe y’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ibera i Geneve mu Busuwisi. Ubu butumwa, bwashinzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, bwakoze raporo yerekana ibyaha bikomeye byakozwe […]
Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille ku byo kurongorwa n’umunyarwenya wo muri Nigeria

Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille, wamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo Indoto na Papa Sava, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu myiteguro yo kurushinga na Emmanuel Chukwuemeka uzwi nka Sabinus, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter), […]
RDC yijunditse Israel

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu byijunditse Israel, nyuma y’igitero ingabo zayo zagabye muri Qatar ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri. Ni igitero Igisirikare cya Israel (IDF) cyemeje ko cyagabye ku bayobozi b’umutwe wa Hamas bari i Doha. Hamas yatangaje ko kiriya gitero cyiciwemo abantu batanu, barimo umuhungu w’umuyobozi mukuru wayo, Khalil […]
Masisi: AFC/M23 yafashe agace ka Bibwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, umujyi muto wa Bibwe, muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, wigaruriwe n’abarwanyi ba AFC / M23, nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati yabo n’inyeshyamba za Wazalendo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo zari zimaze iminsi ibiri […]
Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniye – Gen. ( Rtd ) Ibingira

“Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize abana. Barahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize RDF. Irahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniriye, yatunganyije, kirahari,” ibi ni ibyatangajwe na Gen. (Rtd) Fred Ibingira agaruka ku butwari bwaranze Lt. Gen. Innocent Kabandana uherutse gutabaruka nyuma yo kurokoka urupfu inshuro nyinshi ari mu kazi ke ka gisirikare yari amazemo […]
RDC: Bisenyeyeho sitade nyuma yo gutsindwa

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinzwe na SĂ©nĂ©gal ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abafana bayo barakariye bikomeye maze basenya Stade des Martyrs i Kinshasa. Mu mukino, DRC yari yatangiye neza itsinda ibitego bibiri byatsinzwe na CĂ©dric Bakambu na Yoane Wissa. Ariko […]
Somalia: Umuyobozi muri Al shabab wagerageje kwica perezida yishwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Nzeri, Ikigo cy’Ubutasi bya Somalia cyatangaje ko komanda mukuru muri Al-Shabaab ushinjwa kugerageza umugambi wo kwica perezida Hassan Sheikh Mohamud mu ntangiriro z’uyu mwaka yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cyari kimugendereye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISA) cyatangaje ko Mohamed Cabdi Dhiblaawe Afrax, wagaragaye ko ari we wateguye ibisasu […]
Drones z’u Burusiya zarasiwe mu kirere cya Pologne zijya muri Ukraine

Igihugu cya Pologne kibarizwa mu muryango wa NATO cyahagurukije indege z’intambara igitaraganya nyuma y’uko ikirere cyayo kivogerewe ” bitigeze bibaho” na drones z’u Burusiya zari ziteye uburengerazuba bwa Ukraine. Igisirikare cya Pologne cyamaganye kuvogera ikirere cyabo bya hato na hato mu gihe u Burusiya bugaba ibitero ku baturanyi babo, Ukraine. Abayobozi bavuze ko ibikoresho bishinzwe […]
Lubero: Umukomando wa FARDC yishe umugore we

Umusirikare wo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kuwa Mbere yarashe kandi yica umugore we ahitwa i Kanyatsi, umudugudu uherereye nko mu birometero 5 mu burengerazuba bwa Lubero-Centre, ku muhanda wa Lubero-Kasugho. Abatangabuhamya bavuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu ntangiro z’umugoroba rwateje ubwoba mbere y’uko abaturage bavumbura umurambo w’uwahohotewe. Uyu musirikare ukekwaho […]