Amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abayobozi b’imitwe ya Wazalendo igenzura uyu mujyi bamaze guha Abatutsi bose bari muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iminsi 10 yo kuba bamaze kuwuvamo.
Ni ubutumwa abayoboye Wazalendo bakomeje gutanga bifashishije imbuga nkoranyambaga, nyuma y’icyumweru kirenga mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Olivier Gasita Wazalendo zanze ko aba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu karere ka 33 k’ingabo za RDC.
Mu gihe Gasita ushinjwa kuba icyitso cya M23 yamaze kuva muri Uvira; abayoboye Wazalendo bavuga ko kumwirukana byari itangiriro; ngo kuko agomba gukurikirwa n’Abatutsi ndetse n’abasa na bo.
Umwe mu bayobozi ba Wazalendo yumvikanye mu butumwa bw’amajwi agira ati: “Igenda rya Gasita ni itangiriro. Turashaka ko ba Pasiteri bose, abarimu b’Abatutsi bose bagenda. Yemwe n’aba ba-Massaï birirwa bagendagenda ni intasi.”
Uyu akomeza abwira abo mu bwoko bw’Abatutsi ati: “Mugurishe inzu zanyu mugende. Kugira ngo inzaratsi z’abakurambere bacu zikorere, nta mututsi n’umwe ugomba kuba ari muri Uvira.”
Usibye gusaba Abatutsi kuva muri Uvira, mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga Wazalendo zumvikanye zivuga ko zicyuye abanyeshuri bose; bakaba nta n’umwe wemerewe gusubira ku ishuri kugeza igihe intambara izarangirira.
Ni amashusho agaragaramo abanyeshuri birukanka bajya iwabo.
Wazalendo kandi zumvikanye ziteguza abarimu ndetse n’abanyeshuri ko uzasubira ku ishuri azicwa.
Uvira ikomeje kurangwamo akajagari n’urugomo rwibasira by’umwihariko Abatutsi, nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo butanze impuruza kuri Leta ya RDC ku urugomo bariya baturage bakomeje gukorerwa, aho abarimo Abanyamulenge batuye muri Uvira batemerewe kuvoma amazi.
Ni urugomo kandi Kinshasa yategujwe ko rushobora gutuma umutwe wa AFC/M23 utangiza intambara yo kwigarurira uriya mujyi.


