Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille, wamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo Indoto na Papa Sava, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu myiteguro yo kurushinga na Emmanuel Chukwuemeka uzwi nka Sabinus, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter), hakwirakwijwe ifoto y’ubutumire ivuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 15 Ukuboza 2025. Ibi byashyize benshi mu rujijo, harimo n’abamukurikira ndetse n’abo mu muryango we, bibaza niba koko aya makuru ariyo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Igihozo yavuze ko ibyo ari ibihuha. Yagize ati: “Byatangiye ubwo umubyeyi dukorana yambajije ku rupapuro rw’ubutumire yari abonye kuri Twitter, ambaza niba koko mfite ubukwe ntabibwiye. Namusubije ko nta bukwe mfite.”
Yasobanuye ko ifoto ikoreshwa mu gukwirakwiza aya makuru ari iyo yafashwe mu 2023, ubwo abakinnyi b’amafilime bo muri Nigeria bari bitabiriye iserukiramuco ryaberaga i Kigali. Ngo ni ifoto bari bafatiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, gusa hari umuntu wayifashe akayihindura.
Ibi byanatumye n’umuryango we ubimubaza, cyane cyane nyina, ariko na we ashimangira ko nta bukwe buhari. Ati: “Ni ibihuha gusa, nta Save the Date ihari. Nta kindi kintu cyihariye mpuriyeho na Sabinus uretse ko twese dukora muri Cinema. Ni inkuru z’ibinyoma gusa.”



