Capture

Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniye – Gen. ( Rtd ) Ibingira

Sangiza iyi nkuru

“Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize abana. Barahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize RDF. Irahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniriye, yatunganyije, kirahari,” ibi ni ibyatangajwe na Gen. (Rtd) Fred Ibingira agaruka ku butwari  bwaranze Lt. Gen. Innocent Kabandana uherutse gutabaruka nyuma yo kurokoka urupfu inshuro nyinshi ari mu kazi ke ka gisirikare yari amazemo imyaka isaga 30.

Gen. (Rtd) Ibingira yavuze ko bajya kwinjira mu gisirikare we na Kabandana kimwe n’abandi bagenzi babo bagiyemo bakiri bato, atari umwuga bari bahisemo gukora ahubwo wari umuhamagaro wabo kugirango abantu bagire amahoro, igihugu kiboneke kandi nta zindi nyungu bakeneyemo.

Ati: ” Si umushahara twashakaga, si aya mapeti Kabandana atabarutse yarahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, si akazi gasanzwe, ndetse si uruzinduko, aho yari ari mu buhungiro n’ababyeyi be, aza hano gutabarira iki gihugu yari muto, nta bukwe yari atashye, si amafaranga yari aje gushaka, si amashuri, si bene wabo yari aje gusura, yari aje hagati y’ibintu bibiri: Hagati y’iki gihugu cyangwa agapfa…”

Afande Ibingira akomeza avuga ko benshi muri bo bapfuye, abandi barakomereka, abandi barakira, ariko icyari kigenderwe kuri bose cyari ukubona igihugu kandi cyabonetse.

Agaruka kuri Gen. Kabandana, Ibingira yagize ati: ” Njyewe Kabandana nabanye nawe imyaka 35 muri iki gisirikare. Niba hari abantu barashwe kenshi, Kabandana ari mu barashwe kenshi. Urupfu rero aho rubera imbwa….urupfu iyo rutaba imbwa, ntabwo rwakabaye rufata Kabandana, umugaba mukuru w’ingabo ari hano afite ingabo ayoboye, umugaba w’ikirenga uzigaba ahari, izo ngabo zakabaye zigabwa zikarwana n’urupfu ntirutware Kabandana. Ariko imbwa irakwiba ukayoberwa uko yakwibye, ukayoberwa n’ukuntu byagenze….”

Yakomeje agira ati: “Kabandana aho mwibukira muri 90, ngirango ni mu kwezi kwa 12 niba ntibeshye. Mu matariki za 21 na 22, ahantu hitwa Kiyondo, ubu ni mu Karere ka Nyagatare. Mujya mwumva urugamba rwo muri 90 ahantu hitwa Nkana, mu Murenge wa Kiyombe ngirango ubungubu. Ni ho hantu ha mbere Kabandana yakomerekeye mu gitondo cya kare nko mu ma saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya. Twari hagati y’imisozi turi hasi mu kibaya, twashyize abasirikare bagenzi bacu ku musozi wari hakurya n’undi uri hirya, turavuga tuti noneho umwanzi naza muze kumurasa bitume tuva muri iyi misozi turi hagati”.

Yavuze ko abari kuri iyo misozi bashobora kuba bararyamye bagasinzira kuko icyo gihe abantu baruhaga cyane kandi bashonje cyane. Ati: ” Twakangutse umwanzi yatugeze hejuru aturasa kandi ari hejuru yacu. Muri uko guhunga tuva muri iyo mikoki, Kabandana ni ho yakomerekeye bwa mbere. Mu gukomereka kwe ariko ntabwo yatinze akira avuba. Icyo nenda kubabwira ko rero umuntu apfira umunsi we, uwo munsi Kabandana yagombaga gupfa. Kandi abahasigaye, abahaguye bari benshi. Ariko Kabandana yarakomeretse bisanzwe arakira.”

Ibingira yakomeje avuga ahantu hatatu azi Kabandana yagiye arokoka urupfu. Ati: ” Muri 91, na none mu kwezi kwa mbere ukwa kabiri, ziriya ntambara za Ruhengeri zose. Mu kurasa Ruhengeri, habayemo izindi ntambara zakurikiyeho nyinshi cyane. Za Cyanika, za Muremure, aho hose Kabandana yari ahari, yararwanaga. Yari umusirikare mutoya, ari private afite n’imbaraga ari umusirikare ufite imbaraga nyinshi. 91 mu kwezi kwa gatanu, afande afata amabatayo abiri. Batayo yitwaga Mike n’iyitwaga Bravo. Zari ziyobowe na Colonel Dodo. Kabandana yari muri Mike nayoboraga. Icyo gihe ibikoresho twagiraga bicye cyane. Hari imbunda zigiraho imbaraga gusumbya izi zindi ntoya dukunze kwita machine gun, cyangwa mitrailleuses, ni zo mbunda za mbere afande yari amaze kuzana nshyashya. Zari imbunda 10…eshanu zihabwa Mike eshanu zihabwa Bravo. Byadusabaga gushaka abasirikare bafite imbaraga, kandi batinyutse, akaba ari we ufata iyo mbunda. Mu basirikare bafashe izo machine gun bari muri Mike, umwe muri bo yari Kabandana. Turi ku mupaka wa Uganda, izo batayo zombi zari zahawe misiyo yo kujya muri parike zivuye mu birunga twari tuvuye tukajya muri parike, tukazajya gufunga uriya muhanda wa Rusumo. Mwumve ukuntu afande yatekerezaga kure….”

Ibingira avuga ko aho ari ho yamenyeye Kabandana neza. Ati: ” Kabandana amanukana iyo mbunda, kuko njye nari umuyobozi, abasirikare bandinda hari aho babaga bateguye ndi bube, abamanukiramo. Noneho abamanukiyemo umwe mu basirikare aramufata ati wowe uraca ahangaha nka nde? Kabandana afata ba basirikare, na ya machine gun ayifashe. Kandi abo bitwa aba escorts bitwaga ko ari bo bakomeye. Maze arabakubita bose arabakubita barahahamuka bariruka. Ngiye kubona mbona umwe, aracyariho n’ubungubu ni captain. Noneho araza ati afande hariya hari umusirikare wasaze aradukubise twese. Dushaka umusirikare turamubura. Mu gitondo abasirikare baba bari hamwe ukaza kubaganiriza noneho, ngiye kubaganiriza ngo dutangire n’urugendo noneho tugiye gukomeza. Nza kubaza nti ariko hari umusirikare waraye ukubise ba escorts banjye. Hano arahari? Ikikwereka ko atagiraga ubwoba, iyo aba undi w’umunyabyaha, yajyaga kwihisha. Amanika ukuboko ati ndi hano afande. Nti vayo, byagenze bite? Ati: ‘Afande aba baginga, bagukunda kuturusha?’ ‘bagiye kugira ndabakubita’ rank ya mbere mu gisirikare yitwa corporal Kabandana yayiboneye ahongaho uwo munsi,”

Yakomeje avuga ko ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa gatanu ari bwo barwanye intambara ya mbere, aho baje gutungurwa n’umwanzi akabarasa amasasu menshi ariko Kabandana aba umwe mu basirikare bacye babashije kurwana bikomeye bagatabara bagenzi babo.

Ati: ” Mu bairikare bakeya basohotse batya, Kabandana yasohotsemo na machine gun ye, atangira kurasa umwanzi nta n’umuyoboye nta n’umubwiye ngo kora ibi n’ibi. Ararasa noneho kubera ko iiyo mbunda yari ifite imbaraga, bituma bagenzi be basohoka mu bihuru turisuganya noneho turasa umwanzi. Ndibuka ko kuri iyo tariki, nibwo late Gen. Musemakweri yarashwe n’abandi benshi bararaswa. Uwo munsi umwanzi wadusanze  dusinziriye dutyo, akaturasa atyo, ari mwinshi…..Kabandana ntabwo yapfuye uwo munsi. Umunsi wa Kabandana wari utaragera..”

Gen. (Rtd)Ibingira avuga nyuma yaho gato nawe yarashwe akajya kuvurizwa hanze akagaruka hashize umwaka n’igice akongera akabana Kabandana muri batayo imwe ndetse bari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kuri ubu, Gen. Mubarak Muganga, Gen. Gumisiriza n’abandi, icyo gihe noneho Kabandana yungirije uwari ushinzwe ibikorwa bya politiki muri uwo mutwe w’ingabo bari barimo muri za 94 kandi akabikomatanya no kurwana ku rugamba mu rugamba rwo guhagarika jenoside.

Ati: ” Ni umwe mu bantu bajya baboneka kuri izi mbuga nkoranyambaga i Karubamba ateruye umwana w’uruhinja warokotse mu bantu biciwe muri iriya paruwasi….Kabandana niwe muntu warokotse urupfu mu gisirikare rurokokwa na bacye cyane…”

Yavuze ko 94 na none bamaze kugera mu Bugesera ku Ruhuha, ubwo yari agiye aho umugaba mukuru w’ingabo ubu, yari ari icyo gihe, ari mu modoka ya Daihatsu, yagezeyo agarukana abantu bari bacitse ku icumu basaga icumi gato, mu muhanda, guhera Nemba kugera i Nyanza ya Butare, wose umwanzi yari yaratezemo mine zikubita amamodoka, maze Kabandana agaruka akubitwa na mine, ba bantu bose barokotse yari kumwe na bo barapfa harokoka Kabandana wenyine nawe arashya umubiri wose.

Yakomeje avuga ko izo ntambara zose Kabandana yazirwanye akabaho ndetse mu minsi ishize akarenzaho kujya kurwana n’ibyihebe mu mahanga ntapfe, ariko araza yicwa n’indwara. Ati: “Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize abana. Barahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize RDF. Irahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniriye, yatunganyije, kirahari. Yewe n’amahanga aramwibuka. Nahoze ndeba ku mbuga nkoranyambaga, ba ambasaderi, ba nde, abantu benshi bohereza ubutumwa bw’akababaro bifatanyije n’umuryango. Icyo ni icyerekana Kabandana.

Yasoje avuga ko erezida wa repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yagiriye ikizere Lt. Gen. Kabandana kuva kuri private kugera kuri Lt. General, agaragaza ko kuba yarageze kuri uru rwego mu ngabo z’igihugu nyinshi bikwiye guha umuryango wa Kabandana icyizere n’icyubahiro, abizeza ko bisobanuye ko yaba madamu asize n’abana ntacyo bazaba mu gihugu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *