Raporo y’Ubutumwa bwo gushakisha Ukuri y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku kibazo cyo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byibanzweho cyane mu nama ya mirongo itandatu isanzwe y’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ibera i Geneve mu Busuwisi.
Ubu butumwa, bwashinzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, bwakoze raporo yerekana ibyaha bikomeye byakozwe n’Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo. Harimo iyicwa ry’abasivili bishwe na FARDC nyuma y’amakimbirane na Wazalendo.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Geneve, intumwa za Congo zishimiye itangazwa ry’iyi raporo, zivuga ko , yerekanye uruhare rw’u Rwanda mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Avuga ku ngingo z’iyi raporo, Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa yerekanye ko Wazalendo nk’amatsinda ryo kwirwanaho, asobanura ashimangira ko ikibazo cya FDLR kitazasubizwa mu gihe u Rwanda ruzakomeza kuba muri DRC mu gushyigikira inyeshyamba za AFC / M23.
“Ku bijyanye na Wazalendo, aya ni amatsinda yo kwirwanaho arinda abaturage ubwicanyi. Kubura kwa M23 ni byo byahungabanije inzira ya Nairobi iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, wari wemerewe n’iyi mitwe yose yo gusubira mu buzima busanzwe…. yaba ikibazo cy’imvugo z’urwango, ikibazo cy’impunzi, cyangwa kuba hari FDLR, nta na kimwe muri ibyo bibazo gishobora mu by’ukuri kubona ibisubizo mu gihe Igisirikare cy’u Rwandakizakomeza gufasha brigade yacyo y’imbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gukomeza gukora ibyaha byavuzwe mu kanya na Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu “, ibi bikaba byavuzwe na Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa.
Ku bijyanye na FARDC, Patrick Muyaya yongeye gushimangira ko ari ingabo z’igihugu zigengwa n’amategeko mpuzamahanga, ahakana ko ntaho zihuriye na FDLR, kandi u Rwanda rufata nk’ikibazo ku mutekano warwo.
Ati: “Nta sano riri hagati y’ubutegetsi cyangwa ubufatanye bwa politiki hagati y’Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na FDLR. Ahubwo, amabwiriza ya perezida yahawe igisirikare arakomeye kandi abuza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gufatanya, kandi ingamba z’ibihano by’imyitwarire n’ubucamanza zikoreshwa ku muntu wese ubiketsweho….”
Ibyo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC avuga rero bihabanye n’ibyo ibihugu byombi byari byumvikanye mu biganiro bya Washington aho impande zombi zari ziyemeje gufatanye kurwanya uyu mutwe wa FDLR bigaragara ko iyi leta ikomeje gukingira ikibaba.
Ni mu gihe uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda muri iyi nama y’i Geneve rwongeye gushimangira ko nkunga rutera AFC/M23 ndetse runasaba imiryango muzamahanga kurekeraho kurohoza mu kanwa muri raporo zayo zikomeje kurwibasira.


