Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasubije amahanga akomeje kunenga igitero Israel iherutse kugaba ku bayobozi ba Hamas muri Qatar, maze agereranya icyo gikorwa n’ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, nubwo bigaragara ko yananiwe kwica n’umwe mu bo yari igamije kwica.
Minisitiri w’Intebe yavuze mu ijwi rikakaye muri videwo yashyize ahagaragara avuga mu Cyongereza ishyigikira ibikorwa bya Israel, aburira Qatar ko igomba “kwirukana” abagize biro politiki ya Hamas cyangwa “kubashyikiriza ubutabera, kuko nimutabikora, tuzabikora.”
Netanyahu yagereranyije igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, n’ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibukwa kuri uyu wa Kane, aho abantu bagera ku 3.000 bishwe igihe indege enye zashimuswe n’abaterabwoba ba al-Qaeda, avuga ko Israel na yo “yibuka itariki ya 7 Ukwakira,” avuga ko ari bwo Abayahudi bagabweho igitero cy’ubunyamanswa bukabije kuva bakorerwa jenoside.
“Amerika yakoze iki nyuma y’itariki ya 11 Nzeri?”, uyu ni Netanyahu ubaza mbere yo gusubiza ati: “Yasezeranije guhiga abaterabwoba bakoze iki cyaha kibi, aho bari hose. Kandi yatambukije umwanzuro mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni, nyuma y’ibyumweru bibiri, uvuga ko guverinoma zidashobora gucumbikira abaterabwoba.”
Netanyahu yavuze ko Israel yakurikije ubwo buryo, ishinja Qatar gucumbikira abaterabwoba, gutera inkunga Hamas no guha abayobozi bayo amazu meza i Doha nk’uko tubikesha Times of Israel.
Netanyahu yagize ati: “Twakoze neza ibyo Amerika yakoze igihe yakurikiranaga abaterabwoba ba al-Qaeda muri Afghanistan na nyuma ijya kwica Osama bin Laden muri Pakistan”, yongeraho ko ibihugu bimwe byashimye Amerika kuba yarishe Bin Laden bigomba guterwa isoni no kwamagana Israel.
Nyuma Qatar yagarutse kuri Netanyahu, yamagana ibyo yavuze ivuga ko ari “ukugirira urwango islam” no “kutagira icyo yitaho” kandi avuga ko ari “iterabwoba ryeruye ryo guhonyora ubusugire bw’igihugu ahazaza.”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatari yagize ati: “Netanyahu azi neza ko kwakira ibiro bya Hamas byabaye mu rwego rw’ibikorwa by’ubwunzi bwa Qatar byasabwe na Amerika na Israel”.
Ku wa Kabiri, igitero cy’indege cya Israel cyari kigendereye inama y’abayobozi bakuru ba Hamas kuko bavugaga ko bateraniye i Doha kugira ngo baganire ku cyifuzo gishya cyo kurekura imbohe cyatanzwe Amerika mu rwego rwo kugerageza kurangiza intambara yo muri Gaza.
Bivugwa ko iyi nama yari yitezwemo abayobozi bakuru bose b’umutwe w’iterabwoba hanze ya Gaza, barimo umuyobozi w’imitwe ya Hamas irwanira muri Gaza, Khalil al-Hayya; Zaher Jabarin uyobora Hamas muri West Bank ; Muhammad Darwish, umuyobozi w’inama ya Shura ya Hamas; Nizar Awadallah; na Khaled Mashaal, abayobozi ba Hamas mu mahanga.
Hamas yemeje ko nta n’umwe mu bayobozi bayo waguye muri icyo gitero, ariko ko abanyamuryango batanu bo mu nzego zo hasi bishwe, barimo umuhungu wa Khalil al-Hayya, umuyobozi wa Hamas muri Gaza, ukuriye ibijyanye n’imishyikirano wabo ndetse n’abarinzi batatu n’umuyobozi w’ibiro bya al-Hayya.



One Response
nta mategeko abaho habaho imbaraga kabisa ubu isi iyobowe n’umututu w’imbunda: uvuga nguturitsa ubundi indi mikino n’iyubahiriza mategeko rikabera kuri Africa ku isonga U Rwanda igihugu Cyagowe za HRW, …… bahora bagishinja amafuti