Kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Nzeri, i Kinshasa, abakozi benshi bo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (RVA) batawe muri yombi. Barashinjwa gutinza kugwa indege ya Perezida Tshisekedi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RVA, Tryphon Kin-Kiey Mulumba, yemeye ibyabaye, avuga ko habuze umuriro w’amashanyarazi bihungabanya imikorere y’umunara uyoborerwamo indege igihe zigwa cyangwa zihaguruka.
Ibyabaye byatumye indege ya perezida iba izenguruka mu kirere mu gihe hagitegerejwe ko ibona uburenganzira bwo kugwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Tryphon Kin-Kiey Mulumba yemera ko abakozi benshi ba RVA batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ryakozwe kugira ngo hamenyekane nyirabayazana w’iki kibazo.
Iyo ari indege ya perezida igomba kugwa, nk’uko uyu avuga: “hagomba kubaho umutekano kurushaho. Kandi RVA igomba kubigiramo uruhare.”
Ibizava mu iperereza bizagaragaza neza ibyabaye koko.


