whatsapp-image-2025-06-13-at-205234

Afurika y’Epfo: Imishahara y’abasirikare bavuye mu butumwa bwa SAMIDRC yaba yaranyerejwe

Sangiza iyi nkuru

Itangazo ry’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) ryemeza ko hakemuwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga kwishyurwa abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ni ukubeshya nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bagize Inama y’Igihugu y’Intara (NCOP).

Ibi byatangajwe na Nicholas Gotsell wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi (DA). Uyu abarizwa muri Komite ishinzwe Umutekano n’Ubutabera (SCSJ) ya NCOP ishinzwe ndetse na Komite ihuriweho ishinzwe Umutekano (JSCD) kandi muri iki cyumweru yavuze ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, “yongeye gufatwa abeshya”.

Gotsell yagize ati: “Abasirikare benshi, amahuriro n’imiryango bemeje ko, kugeza muri Kanama, nta mafaranga bigeze babona. Ibi byose bikavugwa mu gihe Ubuyobozi bushinzwe Itumanaho (DCC) bwakomeje gusohora amatangazo agenewe itangazamakuru avuga ko abasirikare bose bishyuwe amafaranga yabo.”

Itangazo rya SANDF rivuga ko amafaranga yose yatanzwe ryongereyeho ko iperereza ry’imbere ririmo gukorwa mu ishami rishinzwe abakozi rya minisiteri y’ingabo (DoD)  riyobowe na Lt. Gen. Malungisa Sitshongaye kugira ngo rikemure “ibibazo byose byihariye bijyanye n’amafaranga”. Gotsell agakomeza avuga ko ibi ubwabyo bivuguruza kuvuga ko amafaranga yose yatanzwe.

Mu magambo ye, Gotsell yagize ati: “Ntabwo ari ukuvuguruzanya gusa. Ni uguhishira kwa minisitiri y’ingabo ndetse n’umuyobozi wungirije wa Komite ihuriweho ishinzwe Umutekano, Malusi Gigaba. Minisitiri Motshekga, uhitamo kujya mu birori by’abasirikare b’u Burusiya aho kubarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko, yananiwe gusobanura aho miliyoni 813 z’Ama-Rand zagiye.” Yabanje gushaka ibisobanuro kuri Motshekga ku byo afite nk’amafaranga yatanzwe n’Ikigega cy’Igihugu (NT) yo kwishyura abakozi bari mu butumwa bwa SAMIDRC.

Ishyaka DA, nk’uko bivugwa na Gotsell, “itegereje byihutirwa ibizava mu gukemura iki kibazo kw’abayobozi bayobora Inteko Ishinga Amategeko” kandi isubiramo icyifuzo cy’uko JSCD yahabwa “ibisobanuro kuri miliyoni 813 n’aho aherereye kugeza ubu”.

Igikenewe kandi ku murongo w’ibyigwa mu nama ya JSCD ni ukubaza Motshekga n’abakozi ba minisiteri y’ingabo ibisobanuro ku matangazo avuguruzanya nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga defenceweb isoza ivuga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *