Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imishinga, ishami ry’imari ry’Igisirikare cya Uganda (UPDF), kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri, yajyanywe mu ndege i Kampala nyuma yo kugira impanuka ikomeye yo mu muhanda mu Karere ka Lwengo ku muhanda wa Mbarara – Kampala.
Iyi mpanuka ngo yabaye mu gihe uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije yari avuye mu birori by’ubukwe i Mbarara.
Imodoka ye yangiritse ku buryo udashobora kuyimenya nyuma yo kugongwa n’ikamyo yari itwaye inka, bituma bahita bimurwa n’itsinda ry’umutekano n’ubuvuzi.
Umugore wa Sabiiti na we yari muri iyi mpanuka Chimpreports ivuga ko hataramenyekana neza icyayiteye nubwo andi makuru avuga ko yatewe n’umumotari .
Ababibonye bavuze ko kajugujugu ya gisirikare yoherejwe aho impanuka yabereye kugirango ijyane jenerali, bishimangira ko yari akeneye kwitabwaho bwihutirwa.
N’ubwo nta tangazo ryashyizwe ahagaragara n’igipolisi cyangwa igisirikare, amakuru menshi yemeje ko Maj. Gen. Sabiiti ubu atakiri mu kaga ko kubura ubuzima.
Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati: “Ni ‘stable’ kandi arasubiza neza ubuvuzi”, asaba abaturage gukomeza gutuza mu gihe abaganga bakomeje kumukurikiranira hafi.

Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi ni umuntu wubahwa mu bijyanye n’umutekano muri Uganda.
Yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya (National Defence College), yakoze mu myanya y’ingenzi y’ubuyobozi, harimo kuba Umuyobozi wa Military Police n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi (DIGP) kuva 2018 kugeza 2020.
Muri kazi ke nka DIGP, yashimiwe imbaraga yashyize mu kuzamura ubunyamwuga mu bapolisi no koroshya ibikorwa by’umutekano mu gihugu hose.
Mbere yo kugirwa DIGP, yabaye Komanda wungirije w’Umutwe udasanzwe ushinzwe kurinda abayobozi (Special Forces Command), aho yakoraga cyane mu bikorwa by’umutekano wa perezida.
Yongeye koherezwa muri UPDF muri 2020 aho yakoraga imirimo y’ingenzi muri gahunda z’iterambere ry’ubuyobozi bw’ingabo.


