G0vVNKuW8AAeSsm

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baritegura koherezwa muri Mozambique mu gihe ibyihebe byongeye kukameza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, Maj Gen V. Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, ari kumwe na CP Vincent B. Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, baganirije abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Ingabo na Polisi) biteguye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique, mu gihe bivugwa ko ibyihebe byongeye kukameza.

Aba basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bazasimbura bagenzi babo bamaze umwaka bakorera muri kariya karere, bakazaba bayobowe na Maj Gen Vincent Gatama.

Muri icyo kiganiro, Umugaba mukuru w’ingabo za RDF yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

G0vVNKuW8AAeSsm

Yashimangiye akamaro ko gukomeza imyitwarire myiza n’ingufu abashinzwe umutekano b’u Rwanda bagaragaje mu myaka ine ishize. Yashimye kandi ibyagezweho n’ingabo zabanjirije izi, ashimangira ko amahame yo mu rwego rwo hejuru agomba gukomeza kubahirizwa.

Izo ngabo zibukijwe ko ubwitange na disipulini ari ngombwa kugira ngo ibikorwa bigerweho neza bigamije gushyigikira ubuyobozi bwa Leta ya Mozambike binyuze mu bikorwa by’imirwano no kuvugurura urwego rw’umutekano.

G0vVNLGWoAA51cm

Mu ijambo rye, CP Vincent B. Sano, yasabye ingabo guteza imbere gukorera hamwe igihe cyose no kwirinda imyitwarire mibi yose ishobora kwangiza izina ry’u Rwanda.

Iyi gahunda iragaragaza umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.

G0vVNTNWcAA4CXv
Aba basirikare bazaba bayobowe na Maj Gen Vincent Gatama

Izi ngabo n’abapolisi boherejwe mu gihe ibitero by’iterabwoba byongeye kwiyongera

Inkuru ya Radio Mpuzamahanga yo kuri iki cyumweru ivuga ko habaye ibitero byinshi mu minsi ishize mu majyaruguru ya Mozambique. Ibi bitero byitiriwe imitwe y’iterabwoba ikigaragara muri icyo gice cy’amajyaruguru, gikungahaye ku mutungo kamere ndetse kikaba kirimo n’amariba ya gaz menshi, harimo iyicukurwa na TotalEnergies.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aba bagabye igitero, bo mu mutwe wa Al-Shabab, bafitanye isano na Leta ya Kisilamu, bishe byibuze abantu 14. Kimwe muri ibyo bitero cyibasiye Umujyi wa Mocimboa da Praia, nubwo hari Ingabo za Mozambique (MDF) n’Ingabo z’u Rwanda. Abayobozi bemeje icyo gitero kandi bagaragaza ibibazo bahura nabyo mu kurwanya iterabwoba.

Ku itariki ya 7 Nzeri, Umujyi wa Mocímboa da Praia, uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mozambique hafi y’umupaka na Tanzaniya, wongeye kwibasirwa. Abatangabuhamya bavuganye n’ibitangazamakuru byaho bavuga ko abarwanyi ba Al-Shabaab barashe bica abantu 14, babiri muri bo babaca imitwe, batwika n’imodoka.

Abaturage bahungiye kuri sitasiyo ya polisi yaho mu gihe abasirikare ba Mozambique n’u Rwanda bakurikiranye abagabye igitero nyuma yo kuvaho bamaze kumena amaraso.

Kugeza ubu abasirikare babarirwa mu 5.000 b’u Rwanda bamaze koherezwa mu majyaruguru ya Mozambique mu rwego rwo gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

G0vVNKzXQAAvWE

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *