Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikaze, ariko mu gihe ibihugu bya NATO byakuzuza bimwe mu byo abisaba birimo guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya.
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yavuze ko “yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikomeye” mu gihe ibihugu bya NATO “byakwemera, kandi bigatangira gukora icyo kintu”.
Trump yagiye akangisha inshuro nyinshi gufatira ingamba zikaze Moscou, ariko kugeza ubu nta ngamba n’imwe yigeze afata igihe u Burusiya bwirengagiza igihe ntarengwa yabuhaye n’iterabwoba ry’ibihano.
Yavuze ko kugura peteroli y’u Burusiya “biteye ubwoba” anasaba ko NATO yashyira imisoro ya 50 kugeza ku 100% ku bicuruzwa by’u Bushinwa, avuga ko bizaca intege gushyigikira u Burusiya kwabwo.
Mu cyo yise ibaruwa igenewe ibihugu bya NATO, Trump yagize ati: “Niteguye ‘kubikora’ igihe muzaba mwiteguye. Mwe muvuge gusa ni ryari?”
Yongeyeho ati “kugura peteroli y’u Burusiya, kwa bamwe, biratangaje! Bica intege cyane uaho muhagaze mu mishyikirano, n’ububasha bwo kujya impaka n’u Burusiya”.
Trump yavuze kandi ko guhagarika kugura ingufu z’u Burusiya, hamwe n’amahoro aremereye ku Bushinwa “bizakurwaho burundu” nyuma y’intambara, bizafasha ” cyane mu guhagarika amakimbirane.
Kwishingikiriza ku ngufu z’u Burusiya ku Burayi byaragabanutse cyane kuva Moscou yatangira igitero simusiga muri Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wakuraga 45% bya gaz ukoresha mu Burusiya. Biteganijwe ko bizagabanuka kugera kuri 13% muri uyu mwaka, nubwo Trump yerekana ko yumva iyo mibare idahagije.


