Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu (Rayon Sports Fan base), bwafashe icyemezo cyo gusaranganya abakinnyi b’iyi kipe amahuriro y’abafana bayo kugira ngo abafashe kubaho muri iki gihe cya guma mu rugo.
Ni amakuru yemejwe na Mike Runiga uyobora Fan base ya Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, aho yavuze ko buri fan Club ya Rayon Sports yafashe umukinnyi wo kwitaho.
Runiga yavuze ko bafashe icyemezo cyo gufasha ikipe muri buriya buryo, nyuma yo gusanga iki ari cyo gihe ikipe ibakeneye nk’abafana.
Aganira na Fun Club yagize ati” Dusanzwe dufasha ikipe ya Rayon Sports binyuze muri Fan Base no ku bibuga. Kuri ubu rero turabizi ko ikipe yacu idafite ubushobozi bwo kubona imishahara ni yo mpamvu twatekereje igikorwa cyo gufata abakinnyi kugira ngo ntibazicwe n’inzara”.
Runiga yongeyeho ko iyi gahunda itari nshya muri Rayon Sorts ngo kuko batekereje kubikora mu mwaka ushize ariko ntibinonosorwe. Yavuze kandi ko ari gahunda igomba gukomeza, ngo kuko na nyuma y’ibihe bya Coronavirus bazakomeza kugumana aba bakinnyi bakabitaho kugira ngo bakomeze kwiyumva muri Rayon Sports.
Rayon Sports ifite Fan Clubs zizwi zirenga 30, gusa izemeye gutanga ubufasha ni 24. Izifite amikoro nka March Generation na Gikundiro Forever zemeye kwita ku bakinnyi barenze umwe, zunganirwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ku giti cyabo bemeye kugira abakinnyi bitaho cyangwa abandi bakozi ba Rayon Sports.
Icyemezo cyo gusaranganya abakinnyi kije nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze amezi arenga abiri badahembwa, kubera ingaruka icyorezo cya Virusi ya Corona cyagize ku bukungu bw’iyi kipe, kimwe n’andi yose yo mu Rwanda.
Uko Fan Club zagiye zigabana abakinnyi
- Gikundiro Forever – Kalisa Calliopi
- Gikundiro Forever – Muganga Eurade
- March Generation fan club – Rutanga Eric
- March Generation fan club – Michael Salpong
- March Generation fan club – Mugheni Kakule Fabrice
- Ururembo / Diaspora fan Club – Axel Iradukunda
- Hadjati Maman Houssein – Gilbert Mugisha
- Rayon Sports Super fans- Maxime Sekamana
- Ijwi ry’aba Rayon- Radu Iradukunda Eric
- Gisaka Fan Club- Altidjani
- Gikundiro iwacu Nyamagabe – Adolphe Hakizimanana
- OmĂ©ga Fan club – . Bizimana Yannick
- Winning Team fan club – Dagnogo Drissa
- Les bleus du Sud Fan Club – Samuel Irakoze
- New Vision Fan Club – Oumar Sidibe
- Karongi Blue Fan Club- Habimana Houssein Eto
- Isibo fan Club – Commodore
- Ishema ry’Umu Rayon fan Club – Nizeyimana Mirafa
- Lucky Jersey fan Club – AndrĂ© Mazimpaka
- Imirasire – .Kimenyi Yves
- Ubumwe bw’abarayon fan club- Mike Niyomwungeri
- Ruhango hamwe n’ Isaro Fan Club – Rugwiro HervĂ©
- Gikundiro Senior fan Club – Biganza
- Friends fun Club – Amran Nshimiyimana
- Smart blue fan Club- Mwiseneza Djamal
- Trust supporters fan club- Ciiza Hussein
- Trust supporters fan club- Kayumba Soter
- ThĂ© vert fun Club – Iragire Said
- Dr Nolbert- Team manager Adrien
- Bwana Furaha – KT manager Claude
- Madame Chantal – Eric irambona
- Rukundo Fidele – Sugira Erneste


