Bobi-Wine-3-1

Uganda: Komisiyo y’Amatora yanze imikono amagana ishyigikira kandidatire ya Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yashinje komisiyo y’amatora (EC) “gutesha agaciro nkana” icyifuzo cye cyo kuba perezida mu 2026 nyuma yo kwanga imikono amagana yatanzwe kugira ngo ishyigikire kandidatire ye.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 19 Nzeri 2025 kandi yashyizweho umukono na Perezida wa EC, Umucamanza Simon Byabakama, Komisiyo yamenyesheje Perezida w’ishyaka NUP ko mu turere 130 itsinda rye ryasabyemo imikono, muri 80 gusa ari ho habonetse imikono isabwa.

Uturere 18 dusigaye ntitwageze ku mubare usabwa w’imikono 100 y’abatora biyandikishije kuri buri karere, ikintu cy’ibanze mu ngingo ya 10 y’itegeko rigenga amatora ya Perezida, Cap 177.

EC yibukije NUP ko kandidatire z’abakandida ku mwanya wa perezida zizarangiza gutangwa ku itariki ya 24 Nzeri 2025, hakurikijwe ingengabihe y’amatora yavuguruwe yatumye gutanga kandidatire bizarangira ku itariki ya 23-24 Nzeri 2025 bitewe n’uko Uganda izakira Inama ya Non-Aligned Movement (NAM) ukwezi gutaha.

Bobi Wine yagize icyo avuga kuri iyo baruwa, avuga ko icyemezo cya EC ari gihamya y ‘“ubushobozi buke no kubogama” nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Yanditse ati: “Twabonye iyi baruwa mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi. Iyo tudashyira ahagaragara gahunda yabo mbere, birashoboka ko bateganyaga kutumenyesha ku mugaragaro ku wa Mbere, amasaha make mbere y’uko tugenwa ku wa Kabiri.”

Yashinje Komisiyo kuba yarakuyemo nkana amazina y’abamushyigikiye nubwo NUP yatanze “imikono irenze ihagije kuri buri karere.”

Iterabwoba

Umuyobozi wa NUP kandi yashinje inzego z’umutekano – zirimo GISO, DISO, gutera ubwoba abamushyigikiye bemeje kandidatire ye.

Ati: “Nta soni, abagize GISO, DISO, RDC bagiye begera abadusinyiye bose, babakanga kandi babatera ubwoba. None EC iravuga ko yabahamagaye bahakana ko badusinyiye bityo babakura ku rutonde. Abagizi ba nabi”.

Kyagulanyi waje ku mwanya wa kabiri mu matora yo mu 2021 n’amajwi 36% inyuma ya Perezida Museveni wagize 57%, ntabwo yanze kwemera ko yatsinzwe, ahubwo ashimangira ko yibwe amajwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *