Igipolisi cya Denmark cyatangaje ko ku wa Mbere ikibuga cy’indege cya Copenhagen cyahagaritse imirimo nyuma y’uko indege zitagira abaderevu nyinshi zagaragaye muri ako gace.
Kuri konti ya X yemewe y’Ikibuga cy’Indege cya Copenhagen handitswe ko cyahagaritse imirimo kubera “izo drones.”
Ikibuga cy’indege cyongeye gufungura nyuma y’amasaha make, ariko cyemera ko hakomeza kubaho “gutinda no gusubika ingendo zimwe” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Igipolisi cya Copenhagen mbere cyanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ikibuga cy’indege “cyafunzwe ku ndege zihaguruka cyangwa zigwa, kubera indege zitagira abadereva 2 cyangwa 3 nini” zagaragaye “ziguruka muri ako gace.”
Serivisi ishinzwe gukurikirana indege (FlightRadar) yavuze ko indege zigera kuri 35 zabujijwe kugera ku kibuga cy’indege. Serivisi yavuze ko ikibuga cy’indege cya Copenhagen cyahagaritse ingendo zo mu kirere saa 8:26 ku isaha yaho (18:26 UTC).
Umuvugizi w’Ikibuga cy’Indege cya Copenhagen, Lise Agerley Kurstein, icyo gihe yagize ati: “Kugeza ubu nta gihe ntarengwa dufite cyo gufungura.”
Impungenge z’umutekano mu majyaruguru y’u Burayi zikomeje kwiyongera kubera ibikorwa by’u Burusiya bukomeje gukoresha drones n’indege z’indwanyi buvogera ikirere cy’ibihugu bya NATO.


