I Karusi, mu Ntara ya Gitega, mu Burundi rwagati, mu buruhukiro bw’Ibitaro Twese Turashoboye, habaye ikosa ryo kwibeshya ku murambo ryateje ikibazo gikomeye. Umuryango wavuye i Muyinga, mu Ntara ya Buhumuza, wavumbuye bitinze ko umurambo wari uje gutwara wahawe undi umuryango wo muri Kiremba, mu Ntara ya Butanyerera kubwo kwibeshya.
Ku wa Mbere, itariki ya 22 Nzeri, nibwo ibi bintu by’imbonekarimwe ariko bibaho byagaragaye.
Abavandimwe baturutse mu murwa mukuru wa Komini Muyinga (Intara ya Buhumuza) bageze mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Karusi bizwi nka “Twese Turashoboye” basaba umurambo w’umunyamuryango wabo wapfuye.
Ariko nyuma y’amasaha menshi yo gutegereza nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, amakuru yaje avuga ko nyakwigendera yamaze gushyikirizwa undi muryango kandi yajyanwe gushyingurwa muri Komini Kiremba (Intara ya Butanyerera).
Abagore babiri bahuje izina
Abayobozi ba Morgue basobanuye ko abagore babiri baherutse gupfa bari bafite izina rimwe ry’Ikirundi. Uko guhurirana, nubwo hari ikinyuranyo kinini cy’imyaka kuko umwe ari muto, undi akaba mukuru, kwateje urujijo.
Umugore umwe mu marangamutima ati: “Umurambo twakiriye ntabwo wari uwacu.”
Ku wa Kabiri mu gitondo, ku itariki ya 23 Nzeri, uyu muryango w’i Muyinga, uherekejwe n’inzego z’ubuyobozi n’ubutabera, batangiye inzira y’amategeko yo gutaburura umurambo.
Intego: kugenzura umwirondoro w’umurambo washyinguwe i Kiremba no kuwusubiza umuryango we kugirango bategure gushyingura mu mujyi wabo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwo bwemeye amakosa, ariko buvuga ko buyasangiye n’umuryango watwaye umurambo ukanashyingura umuntu utasuzumye ko ari uwabo.


