1024x576_cmsv2_84523739-ad7a-5aaa-8db2-e03ebf183476-9480210

Trump yannyeze ubushobozi bw’Ingabo z’u Burusiya avuga ko intambara bamazemo imyaka itabatwara icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Ukraine ishobora kwigarurira intara zayo zose yambuwe ku nkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nyuma y’inama yagiranye na Zelenskyy. Yakemanze ingufu z’Igisirikare cy’u Burusiya anemeza ko ibihano byakomera niba imishyikirano itagize icyo igeraho.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yagize ati: “Ndatekereza ko Ukraine, ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ifite ubushobozi bwo kurwana no gutsinda igasubira uko yari imeze.”

Birashoboka ko Trump yerekezaga ku mipaka yo mu 1991 kandi yashakaga kuvuga ko Kyiv ishobora kwigarurira uturere twose twigaruriwe n’u Burusiya, harimo na Crimea, u Burusiya bwigaruriye mu 2014.

“Hamwe n’igihe, kwihangana, n’inkunga y’amafaranga y’u Burayi na cyane cyane NATO, imipaka ya mbere aho iyi ntambara yatangiriye, birashoboka cyane.”

Yavuze ko ibyo yabyemeje “nyuma yo kumenya no kumva neza uko igisirikare n’ubukungu bya Ukraine n’u Burusiya byifashe ndetse na nyuma yo kubona ibibazo by’ubukungu bitera u Burusiya.”

Trump yagize ati: “U Burusiya bumaze imyaka itatu n’igice burwana budafite intego, intambara yari ikwiye gufata igisirikare gifite ingufu nyazo igihe kitarenze icyumweru kugira ngo gitsinde.  Mu by’ukuri, ni byinshi cyane bituma basa nk ‘ingwe ku mpapuro.”

Ni ku nshuro ya mbere Trump avuze ko Ukraine ishobora kwisubiza ubutaka bwayo bwose yambuwe kandi ni ubwa mbere annyeze ku mugaragaro ubushobozi bw’Ingabo z’u Burusiya.

Trump na Zelensky bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York nyuma y’ijambo rya Trump. Muri iyo nama, Trump yabwiye Zelenskyy ati: “Twubaha cyane urugamba Ukraine irimo kurwana,” nyuma y’imyaka irenga itatu u Burusiya bugabye igitero simusiga ku muturanyi wabwo.

Zelenskyy na we yahaye Trump amakuru mashya yo ku rugamba, avuga ko mu cyumweru gishize Ingabo za Ukraine zegeye imbere ibirometero bigera kuri 360 kandi zigatera igihombo kinini Ingabo z’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *