Indege zitagira abadereva zagaragaye hejuru y’ibibuga by’indege bya Aalborg, Esbjerg, Sonderborg na Skrydstrup muri Denmark mu ijoro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi ibiri gusa ibibuga by’indege bya Copenhagen na Oslo muri Norvege bifunze kubera drones nk’izi.
Indege zitagira abapilote zagaragaye ku bibuga by’indege bine hirya no hino muri Denmark, bituma kimwe muri byo gifunga amasaha menshi, nk’uko byatangajwe na polisi kuri uyu wa Kane, nyuma y’ibyabaye nk’ibyo mu ntangiriro z’iki cyumweru byatumye ikibuga cy’indege cya Copenhagen gifunga.
Ibibuga by’indege bya Esbjerg, Skrydstrup na Sønderborg ntibyigeze bifungwa, kubera ko nta ndege zari ziteganijwe kuhagera kuri uyu wa Kane mu gitondo.
Umuvugizi w’ikibuga cy’indege yavuze ko ikibuga cy’indege giherereye mu mujyi wo mu majyaruguru ya Denmark witwa Aalborg cyafunzwe, nyuma y’uko indege zitagira abapilote zigaragara hejuru y’ikirere cyawo.
Polisi yagize ati: “Indege zitagira abadereva zagaragaye hafi y’ikibuga cy’indege cya Aalborg kandi ikirere cyafunzwe.”
Ikigo cya Eurocontrol kigenzura igendo zo mu kirere mu Burayi, cyatangaje ko kugwa no guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Aalborg byari ku gipimo cya zeru kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (0400 GMT / UTC) kuri uyu wa Kane.
Nta makuru yatanzwe ku bijyanye n’indege zitagira abadereva nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Gufunga ikibuga cy’indege gito byagize ingaruka ku ndege enye zirimo iza Scandinavia Airlines (SAS), Norwegian Airlines na sosiyete yo mu Buholandi, KLM.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa ikibuga cy’indege kinini cya Denmark i Copenhagen gifunzwe kubera indege zitagira abapilote z’u Burusiya, na n’ubu iperereza rikaba rikomeje.


